Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati 5,1-6
Bavandimwe, Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwo bwigenge. Nimwemarare rero, mwirinde ko umutwaro w’ubucakara wakongera kubagonda ijosi. Ngaha jyewe Pawulo ndabibabwiye: muramutse mwigenyesheje, Kristu nta cyo yaba akibamariye. Nongeye kandi kwerurira umuntu wese wigenyesha, ko agomba gukurikiza amategeko iyo ava akagera. Muzaba mwitandukanije na Kristu rero, nimushakira ubutungane mu mategeko; muzaba mwivukije ineza. Naho twebwe, ni ku bwa Roho no mu kwemera dutegereje ubutungane twizeye. Kuko, ku muntu uri muri Kristu, nta cyo bivuze kuba yaragenywe cyangwa atagenywe; igifite akamaro ahubwo, ni ukwemera kujyana n’urukundo.
Zaburi ya 118 (119), 41.43, 44-45, 47-48
Uhoraho, ubuntu bwawe nibunsendere,
unkize nk’uko wabisezeranye!
Ntunkure mu kanwa ijambo ry’ukuri,
kuko niringiye amateka waciye.
Ndashaka gukurikiza amategeko yawe,
iteka ryose rizira iherezo.
Nzagire ubuzima buzira inkomyi,
kuko nibanda ku mabwiriza yawe.
Amatangazo yawe yaranyuze,
narayakunze cyane.
Nerekeje ibiganza byanjye ku matangazo yawe yanyuze,
maze nzazirikane ugushaka kwawe.