Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 29 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 5,12.15b.17-19.20b-21

Bavandimwe, nk’uko icyaha cyadutse mu nsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, bityo urupfu rucengera abantu bose, kuko bose bacumuye . . . Koko rero n’ubwo abenshi bapfuye bazize icyaha cy’umuntu umwe, ineza y’Imana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe, Yezu Kristu, zasesekaye kuri benshi ku buryo busumbijeho. Niba koko urupfu rwaraganje rutewe n’umuntu umwe, rutewe n’icyaha cy’umuntu umwe, ku buryo busumbijeho abahabwa ineza n’ingabire zitabarika z’ubutungane, bazaganza mu bugingo babikesha umuntu umwe, Yezu Kristu. Bityo rero, nk’uko icyaha cy’umwe cyatumye abantu bose bacibwa, ni ko n’igikorwa cy’ubutungane bw’umuntu umwe kizatuma abantu bose bahabwa ubutungane butanga ubugingo. Koko rero, nk’uko ukutumvira k’umuntu umwe kwatumye benshi icyaha kibahama, ni ko n’ukumvira k’umwe kuzatuma benshi baba intungane. Ariko aho icyaha cyakwiriye, ineza yarushijeho kuhasendera kugira ngo, nk’uko icyaha cyari cyaraganje mu rupfu, n’ineza izaganze mu butungane butanga ubugingo bw’iteka muri Yezu Kristu umwami wacu.

Zaburi ya 39(40), 7-8a. 8b-9. 10. 17

Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,
ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;
ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,
ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje!

Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.
Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,
maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!»

Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;
ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,
sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.

Naho abagushakashaka bose nibahimbarwe bakwishimira!
Abakunda umukiro wawe nibavuge ubudahwema,
bati «Uhoraho ni igihangange!»

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12,35-38

Nimukenyere kandi muhorane amatara yaka. Nimugenze nk’abantu bategereje shebuja avuye mu bukwe, kugira ngo nagera iwe agakomanga, bahite bamukingurira. Barahirwa abo bagaragu shebuja azasanga bari maso. Ndababwira ukuri: azakenyera abicaze ku meza, maze abahereze. Naza no mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bakimutegereje, barahirwa!

Publié le