Amasomo yo ku wa kabiri – Icya 3 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Daniyeli 3,25.34-43

Azariya yari ahagaze, abumbura umunwa rwagati mu ndimi z’umuriro, maze asenga agira ati Nyagasani, girira izina ryawe, ureke guhora udutererana, kandi ntuvuguruze Isezerano ryawe. Witwambura ubuntu bwawe, ugirire urukundo wakunze Abrahamu incuti yawe, Izaki umugaragu wawe, na Yakobo intungane yawe, ari bo wasezeranyije kuzaha umuryango munini, ungana n’inyenyeri zo mu kirere, cyangwa umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Nyagasani, dore mu mahanga yose twahindutse ubusa busa, dore turasuzugurwa n’isi yose, kubera ibyaha byacu. Ubu ntitukigira umutware, umuhanuzi cyangwa uwatuyobora, nta bitambo bitwikwa cyangwa ibindi bitambo, nta maturo cyangwa se ububani, nta n’ahantu hatunganye twaguturira ibitambo, kugira ngo turonke imbabazi zawe. Ariko nibura, Nyagasani, unyurwe n’umutima ubabaye kandi wicishije bugufi, nk’ibitambo bitwikwa bya za rugeyo n’ibimasa, ibihumbi n’ibihumbagiza by’abana b’intama b’imishishe. Ibyo nibibe uyu munsi igitambo cyacu imbere yawe, maze kigushimishe tubone kugukurikira byuzuye, kuko abakwiringira batazakorwa n’ikimwaro. Twiyemeje uyu munsi kugukurikira n’umutima wacu wose, kukubaha no gushakashaka uruhanga rwawe. Tuvane mu kimwaro, utwiteho, ukurikije impuhwe zawe n’ubuntu bwawe bw’igisagirane. Dukirishe ibikorwa byawe by’agatangaza, Nyagasani, maze uheshe izina ryawe ikuzo. 

Zaburi ya  24 (25), 4-5ab, 6-7bc, 8-9

Uhoraho, menyesha inzira zawe,
untoze kugenda mu tuyira twawe.
Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,
kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.
 
Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo
wagaragaje kuva kera na kare.
ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,
ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.
 
Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,
ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.
Abiyoroshya abaganisha ku butungane,
abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 18,21-35

Nuko Petero aramwegera, aramubaza ati «Nyagasani, uwo tuva inda imwe nancumuraho, nzamubabarire kangahe? Nzageza ku ncuro ndwi?» Yezu aramusubiza ati «Sinkubwiye kugeza kuri karindwi, ahubwo kuri mirongo irindwi karindwi. Nuko rero Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami washatse ko abagaragu be bamumurikira ibintu bye. Atangiye kumurikisha, bamuzanira umwe wari umurimo amatalenta ibihumbi cumi. Uwo muntu abuze icyo yishyura, shebuja ategeka ko bamugura, we n’umugore n’abana be, n’ibye byose, bityo akaba yishyuye umwenda we. Nuko umugaragu arapfukama, arunama, avuga ati ‘Nyorohera, nzakwishyura byose.’ Shebuja agize impuhwe, aramurekura kandi amurekera uwo mwenda we. Uwo mugaragu akivaho, ahura n’umwe muri bagenzi be wari umurimo umwenda w’amadenari ijana, amufata mu muhogo aramuniga, ati ‘Ishyura ibyo undimo byose.’ Nuko mugenzi we amupfukama imbere, aramwinginga ati ‘Nyorohera, nzakwishyura.’ Ariko undi ntiyabyemera, ahubwo aragenda, amuroha mu nzu y’imbohe kugeza igihe yishyuriye umwenda we. Bagenzi be babibonye, birabarakaza cyane; ni ko kujya kubwira shebuja ibyabaye byose. Nuko shebuja aramutumiza, aramubwira ati ‘Wa mugaragu mubi we, nakurekeye umwenda wawe wose kuko unyinginze; wowe se ntiwagombaga kugirira mugenzi wawe impuhwe nk’uko nazikugiriye?’Shebuja ararakara, amugabiza abamubabaza kugeza igihe yishyuriye umwenda we wose. Nguko uko Data wo mu ijuru azabagirira, nimutababarira bagenzi banyu mubikuye ku mutima.»

Publié le