Isomo rya 1: Abahebureyi 10,1-10
Amategeko ya kera ntiyarangaga bihagije amahame y’ukuri, ahubwo yari amarenga y’ibyiza bizaza. Ntiyashoboraga na gato kugeza ku butungane abaturaga ubudahwema ibyo bitambo bidahinduka, basubiragamo buri mwaka. Iyo bitaba ibyo, baba bararetse kubitura, kuko iyo baza gusukurwa burundu, ntibari gukomeza kwigiramo inkeke y’icyaha. Nyamara ahubwo ibyo bitambo byari bigamije buri mwaka kwibutsa imbaga ibyaha byayo. Koko rero nta kuntu amaraso y’ibimasa n’aya za ruhaya ashobora kuvanaho ibyaha. Ni cyo cyatumye igihe Kristu aje ku isi, yavuze ati«Ntiwanyuzwe n’ibitambo n’amaturo, ahubwo wampangiye umubiri. Ntiwashimishijwe n’ibitambo bitwikwa bihongerera ibyaha; nuko ndavuga nti ‘Dore ndaje, kuko ari jye uvugwa mu muzingo w’igitabo, ngo nkore ugushaka kwawe, Dawe’.» Umva ko abanje kuvuga ati«Ntiwanyuzwe cyangwa ngo ushimishwe n’amaturo n’ibitambo bitwikwa», bihongerera ibyaha», nyamara biturwa uko biteganywa n’Amategeko! Hanyuma akongeraho ati «Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe.»Ni uko yakuyeho uburyo bwa mbere bwo gutura, ashinga ubwa kabiri. Ni ku bw’uko gushaka kandi twatagatifujwe n’ituro ry’umubiri wa Kristu ryabaye rimwe rizima.
Zaburi 39 (40), 2abc.4ab, 7-8a, 10, 11
Niringiye Uhoraho, mwiringira ntatezuka;
nuko anyitaho maze yumva amaganya yanjye.
Yampaye guhanika indirimbo nshya,
ndirimbira Imana yacu ibisingizo biyikwiye.
Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,
ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;
ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,
ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje!
Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;
ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,
sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.
Ubutungane bwawe sinabuhishe mu mutima wanjye,
namamaje ubudahemuka bwawe n’umukiro uguturukaho,
sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 3,31-35
Nyina wa Yezu n’abavandimwe be baraza, bahagarara hanze, bamutumaho ngo aze babonane. Abantu benshi bakaba bicaye bamukikije. Baramubwira bati «Dore nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze baragushaka.» Arabasubiza ati «Mama ni nde, n’abavandimwe banjye ni bande?» Nuko azengurutsa amaso mu bari bicaye bamukikije, aravuga ati «Dore mama, dore n’abavandimwe banjye. Umuntu wese ukora icyo Imana ishaka, ni we muvandimwe wanjye, ni we mushiki wanjye, kandi ni we mama.»