Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 30 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 8, 18-25

Bavandimwe, nsanga amagora y’igihe cy’ubu ngubu atagereranywa n’ikuzo rizatugaragarizwamo. Ndetse n’ibiremwa byose birarekereje ngo birebe igaragazwa ry’abana b’Imana : n’ubwo ibyo biremwa bitagifite agaciro, atari ku bushake bwabyo ahubwo ku bw’Uwabigennye atyo, biracyafite amizero. Kuko n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke, maze bigasangira ubwigenge n’ikuzo by’abana b’Imana. Tuzi neza ko na n’ubu ibiremwa byose binihira icyarimwe, nk’ibiri mu mibabaro yo kuramukwa. Nyamara si byo byonyine, ndetse natwe abahawe Roho Mutagatifu ho umuganura, turaganyira mu mutima dutegereje kugirwa abana b’Imana, ugucungurwa kw’imibiri yacu. Koko rero twarakijijwe mu bwizere ; nyamara kureba ibyo wizeraga ntibiba bikiri ukwizera. Iyo umuntu yirebera aba acyizeye iki kindi? Niba rero twizeye icyo tutareba ubu ngubu, twihanganiye kugitegereza. 

 Zaburi ya 125 (126), 1-2ab, 2cd-3, 4-5, 6

R/ Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza, ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo.

Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago,

twabanje kugira ngo turi mu nzozi !

Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge,

n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo.

 

Nuko mu mahanga bakavuga bati

« Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza !»

Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza,

ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo !

 

Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago, 

ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu ; 

ni koko, umuhinzi ubibana amarira,

asarurana ibyishimo.

 

Uko agiye, agenda arira,

yitwaje ikibibiro cy’imbuto;

yagaruka, akaza yishimye,

yikoreye imiba y’umusaruro.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 13, 18-21

Muri icyo gihe, Yezu aravuga ati « Ingoma y’Imana imeze ite ? Nayigereranya n’iki ? Imeze nk’akabuto ka sinapisi umuntu yagiye gutera mu murima we, karakura kaba igiti, maze inyoni zo mu kirere ziza kwarika mu mashami yacyo. » Arongera ati «Ingoma y’Imana nayigereranya n’iki ? Imeze nk’umusemburo umugore yavanze n’incuro eshatu z’ifu, kugeza igihe byose bitutumbiye.» 

Publié le