Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 31 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyaroma 12, 5-16

Bavandimwe, turi benshi ariko tugize umubiri umwe muri Kristu, buri wese ku buryo bwe akabera abandi urugingo. Dufite ingabire zinyuranye bikurikije ineza twagiriwe. Uwahawe ingabire y’ubuhanuzi, ajye ahanura akurikije ukwemera ; uwahawe ingabire yo kwita ku bandi, abiteho ; uwahawe kwigisha, niyigishe; uwahawe gutera abandi inkunga, nayibatere. Utanga, atange nta kindi akurikiranye; uyobora, ayoborane umwete; utabara abatishoboye, nabafashe anezerwe.
Urukundo rwanyu ruzire uburyarya. Ikibi kibashishe mugihunge, naho icyiza mukihambireho. Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro. Muragire umwete ntimukabe abanebwe, nimushishikare mube abagaragu ba Nyagasani. Mwishimire amizero mufite, mwiyumanganye mu magorwa, ntimugahweme gusenga. Musangire n’abatagatifujwe bakennye, muharanire gufata neza abashyitsi. Musabire umugisha ababatoteza, mubasabire umugisha aho kubavuma. Mwishimane n’abishimye, murirane n’abarira. Muhuze imitima ; ntimukararikire ibibasumbye, ahubwo mwimenyereze ibiciye bugufi.

Zaburi ya 130 (131), 1, 2, 3

R/ Mana yanjye, tuza roho yanjye iruhande rwawe mu mahoro.

Uhoraho, umutima wanjye nta cyo wakwiratana,
n’amaso yanjye nta cyo arangamiye ;
nta bwo ndarikiye ubukuru,
cyangwa ibintu by’agatangaza bindenze.

Ahubwo umutima wanjye uratuje kandi uriyoroheje,
nk’umwana w’igitambambuga mu gituza cya nyina !

Israheli, wiringire Uhoraho,
kuva ubu n’iteka ryose !

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 14, 15-24

Muri icyo gihe, Yezu yari ku meza mu nzu y’umwe mu batware b’Abafarizayi. Umwe mu bo basangiraga ngo yumve amagambo ya Yezu, aramubwira ati « Hahirwa uzemererwa gufungirira mu Ngoma y’Imana ! » Nuko aramusubiza ati « Umuntu yateguye ibirori bikomeye, maze atumira abantu benshi ngo basangire. Igihe cyo gufungura kigeze, yohereza umugaragu we kubwira abatumiwe ngo “Nimuze, byose byatunganye.” Nuko bose batangira gushaka impamvu zo kubyangira. Uwa mbere aramubwira ati “Naguze umurima ngomba kujya kuwureba; umbabarire ntundenganye.” Undi na we ati “Naguze ibimasa cumi byo guhingisha, ubu ngiye kubigerageza ; umbabarire ntundenganye.” Naho undi ati “Narongoye, none simbonye uko nza.” Umugaragu agarutse abitekerereza shebuja. Nyir’urugo arabisha, abwira umugaragu we ati “Ihute, ujye mu materaniro no mu mayira y’umugi maze uzane abakene, ibirema, impumyi n’abacumbagira.” Umugaragu agaruka avuga ati “Shobuja, ibyo wategetse nabirangije, ariko haracyari umwanya.” Nyir’urugo abwira umugaragu we ati “Ongera ujye mu mayira yo mu cyaro no mu mihora, maze uhate abantu baze mu nzu yanjye bayuzure. Koko mbibabwire : nta n’umwe mu bari batumiwe uzakora ku biryo byanjye.”»

Publié le