Amasomo yo ku wa Kabiri – Icya 31 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Abanyafilipi 2,5-11

Nimugire mu mitima yanyu amatwara
ahuje n’aya Kristu Yezu ubwe:
N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana,
ntiyagundiriye kureshya na Yo.
Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu,
maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu.
Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu,
yicisha bugufi kurushaho,
yemera kumvira, ageza aho gupfa,
apfiriye ndetse ku musaraba.
Ni cyo cyatumye Imana imukuza,
imuha Izina risumbye ayandi yose,
kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu,
bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu,
kandi indimi zose zamamaze
ko Yezu Kristu ari We Nyagasani,
biheshe Imana Se ikuzo.

Zaburi ya 21(22), 26-27ab, 28-29, 31-32

Nyagasani, ni wowe nzaharira ibisingizo byanjye
mu ikoraniro rigari;
imbere y’abagutinya, nzubahiriza amasezerano nakugiriye.
Abakene bazarya, maze bahage,
abashakashaka Uhoraho bazamusingiza.
 
Isi yose, aho iva ikagera, izabyibuka
maze igarukire Uhoraho,
imiryango yose y’amahanga imupfukamire;
kuko ubwami ari ubw’Uhoraho,
akaba ari we ugenga amahanga.
Urubyaro rwabo ruzamukeza,
ruzamenyekanye Uhoraho mu bisekuruza bizaza;
ruzamamaza ubutungane bwe,
imbaga izavuka nyuma ruyitekerereze ibyo Uhoraho yakoze.

Ivanjili ya Mutagatifu  Luka 14,15-24

Umwe mu bo basangiraga, ngo yumve ibyo, abwira Yezu ati «Hahirwa uzemererwa gufungurira mu Ngoma y’Imana!» Nuko aramusubiza ati «Umuntu yateguye ibirori bikomeye maze atumira abantu benshi ngo basangire. Igihe cyo gufungura kigeze, yohereza umugaragu we kubwira abatumiwe ngo ‘Nimuze, byose byatunganye.’ Nuko bose batangira gushaka impamvu zo kubyangira. Uwa mbere aramubwira ati ‘Naguze umurima, ngomba kujya kuwureba; umbabarire, ntundenganye.’ Undi na we ati ‘Naguze ibimasa cumi byo guhingisha, ubu ngiye kubigerageza; umbabarire, ntundenganye.’ Naho undi ati ‘Narongoye, none simbonye uko nza.’
Umugaragu agarutse abitekerereza shebuja. Nyir’urugo arabisha, abwira umugaragu we ati ‘Ihute, ujye mu materaniro no mu mayira y’umugi, maze uzane abakene, ibirema, impumyi n’abacumbagira.’ Umugaragu agaruka avuga ati ‘Shobuja, ibyo wategetse nabirangije, ariko haracyari umwanya.’ Nyir’urugo abwira umugaragu we ati ‘Ongera ujye mu mayira yo mu cyaro no mu mihora, maze uhate abantu baze mu nzu yanjye bayuzure. Koko mbibabwire: nta n’umwe mu bari batumiwe uzakora ku biryo byanjye.’»
Publié le