Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 32 gisanzwe

Isomo rya 1: Ubuhanga 2, 23-24 ; 3, 1-9

Koko rero, Imana yaremeye muntu kudashanguka, imurema ari ishusho ryayo bwite ; nyamara kubera ishyari rya Sekibi, urupfu rwinjiye mu isi, bityo rwigarurira abamuyoboka ! Roho z’intungane ziri mu biganza by’Imana, kandi nta n’igitotezo kizongera kubageraho. Mu maso y’ibipfamutima bameze nk’abapfuye burundu, barigendeye basa nk’aho bagushije ishyano, 3bagiye kure byitwa ko barimbutse, nyamara bo bibereye mu mahoro. Ndetse n’ubwo mu maso y’abantu basa n’abahanwe, bahorana amizero yo kutazapfa. Nibamara guhanishwa ibihano byoroheje, bazahabwa ingororano zitagereranywa. Imana yarabagerageje isanga bakwiye kuba abayo ; yarabasukuye nka zahabu mu ruganda, ibakira nk’igitambo kitagira inenge. Igihe Imana izabagenderera ni bwo bazabengerana, barabagirane nk’ibishashi by’umuriro mu bikenyeri byumye. Bazacira amahanga imanza kandi bategeke ibihugu, maze Nyagasani ababere umwami iteka ryose. Abamwiringiye bazamenya ukuri icyo ari cyo, abamuyobotse bazibanire na we mu rukundo, kuko asesekaza ubuntu n’imbabazi ku ntungane ze, ntanareke gusura abo yitoreye.

Zaburi ya 33 (34), 2-3, 16-17, 18-19

R/ Nzashimira Uhoraho igihe cyose n’aho ndi hose.

Nzashimira Uhoraho igihe cyose,
ibisingizo bye bizahora ubudahwema mu munwa wanjye.
Ishema mfite ryose ndikesha Uhoraho,
ab’intamenyekana nibabyumve maze bishime!

Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane,
amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo.
Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi,
kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.

lntungane ziratabaza, Uhoraho akazumva,
maze akazikiza amagorwa yazo yose.
Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse,
akaramira abafite umutima wihebye.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 17, 7-10

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati « Ni ko se, ni nde muri mwe wagira umugaragu umuhingira cyangwa akamuragirira amatungo, yataha akamubwira ati “Banguka uze ufungure” ? Ahubwo ntazamubwira ati “Banza ujye kuntekera, ukenyere umpereze kugeza ndangije kurya no kunywa ; hanyuma nawe ubone kurya no kunywa” ? Mbese shebuja yashimira uwo mugaragu we ko yarangije ibyo yari yategetswe ? Namwe ni uko, nimurangiza gukora icyo mwategetswe cyose, mujye muvuga muti “Turi abagaragu nk’abandi : twakoze ibyo twari dushinzwe.”»

Publié le