Amasomo yo ku wa Kabiri – Icya 32 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Tito 2, 1-8.11-14

Wowe rero, jya uvuga ibikwiranye n’inyigisho ziboneye. Abasaza nibajye birinda isindwe, biyubahe, bashyire mu gaciro, bakomere mu kwemera, mu rukundo, n’ubudacogora.

N’abakecuru ni uko, na bo bagomba kwifata nk’uko bikwiriye abatagatifujwe: nibirinde amazimwe no gutwarwa n’akayoga, ahubwo bajye batoza abandi ingeso nziza; bityo bigishe abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo, banabatoze kwitonda, kwirinda ingeso mbi, kwita ku by’ingo zabo, kugwa neza, no kumvira abagabo babo, kugira ngo ijambo ry’Imana bataritukisha. Jya ushishikaza n’abasore ngo bashyire mu gaciro. Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mu byo ukora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha, cyangwa mu magambo aboneye kandi adahinyuka; bityo umubisha azabure ikibi yatuvugaho, maze amware.

Koko rero ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose, yarigaragaje, itwigisha kureka kugomera Imana no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane, n’ubusabaniramana, mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange, akaba n’Umukiza wacu , witanze kubera twebwe, kugira ngo aturokore ubugome bwose kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose.

Zaburi ya 36(37), 3-4, 18.23, 27.29

Iringire Uhoraho, kandi ugenze neza,

kugira ngo ugume mu gihugu, kandi uhagirire amahoro.

Nezezwa n’Uhoraho,

na we azaguha icyo umutima wawe wifuza.

Uhoraho ateganya iminsi y’ab’indakemwa,

n’umugabane wabo uzahoraho ubuziraherezo.

Uhoraho ni we utuma umuntu ashingura intambwe,

maze inzira anyuzemo ikamuhira;

Irinde ikibi, maze ukore icyiza,

ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo;

Intungane zo zizatunga igihugu,

zigiture ubuziraherezo.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 17,7-10

Ni ko se, ni nde muri mwe wagira umugaragu umuhingira cyangwa akamuragirira amatungo, yataha akamubwira ati ‘Banguka uze ufungure’? Ahubwo ntazamubwira ati ‘Banza ujye kuntekera, ukenyere umpereze, kugeza ndangije kurya no kunywa; hanyuma nawe ubone kurya no kunywa’? Mbese shebuja yashimira uwo mugaragu we ko yarangije ibyo yari yategetswe? Namwe ni uko, nimurangiza gukora icyo mwategetswe cyose, mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu nk’abandi : twakoze ibyo twari dushinzwe.’»

Publié le