Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 33 gisanzwe

Isomo rya 1: 2 Abamakabe 6, 18-31

Mu gihe Antiyokusi yatotezaga umuryango w’Abayisraheli, Eleyazari umwe mu bigishamategeko ba mbere, umuntu usheshe akanguhe akagira n’uburanga butangaje, bamuhatira kurya inyama z’ingurube bazimutamitse ku ngufu. Ariko we ahitamo gupfana ishema aho kubaho mu kimwaro, yijyana ku bwende bwe aho yagombaga gukubitirwa, abanje gucira ibyo bari bamutamitse, mbese abigenza ak’intwari zose zemera guhara amagara yazo, aho kurya ibyo biribwa bitemewe n’amategeko. Abari bashinzwe gutegura ibyo biryo bitemewe n’Amategeko, bamujyana ahiherereye kuko bari baziranye kuva kera, bamugira inama yo gutumiza inyama ku zo ataziraga kurya kandi ngo azitegurire ubwe, bize kuba nk’aho ariye inyama z’ibitambo nk’uko umwami yabitegetse. Nabigenza atyo araba arokotse urupfu, bamugirire neza abikesheje ubucuti bari bafitanye kuva kera.
Ariko Eleyazari afata icyemezo cya kigabo, gikwiranye koko n’igihe yari agezemo n’ubukambwe bwe, n’imvi zaziye mu muruho, kiberanye kandi n’imigenzereze iboneye yari afitiye Amategeko y’Imana. Nuko kubera ibyo byose, abasubiza asaba ka bamwohereza bidatinze ikuzimu. Yungamo ati «Ntidukwiriye kuryarya n’iyi ngano yacu, hato abenshi mu rubyiruko batava aho bemera ko Eleyazari, umukambwe w’imyaka mirongo cyenda yakiriye imigenzo y’abanyamahanga, maze nabo bikabaviramo kuyoba babitewe n’ubwo buryarya bwanjye, ngo aha ndarwana kuri iyo minsi mike nsigaje imbere. Mbikoze naba nkururiye ntyo ubwandure n’ikimwaro ubukambwe bwanjye! Byongeye kandi n’iyo narokoka iki gihano cy’abantu, nabaho cyangwa se napfa, sinazarokoka ikiganza cy’Umushoborabyose. Ni cyo gituma ubu ngubu ndamutse mpfanye ubutwari, naba mpesheje icyubahiro ubukambwe bwanjye, nkaba nsigiye urubyiruko urugero rukomeye rwo gupfa kigabo, ngapfa ku bwende bwanjye kandi mbikuye ku mutima, mbigiriye Amategeko yubahwa kandi matagatifu.»
Amaze kuvuga atyo, aragenda ajya aho yagombaga gukubitirwa. 29Abari bamushoreye, ya neza bari bamufitiye mbere ihinduka inabi kubera ayo magambo yari amaze kuvuga, ndetse bo ku bwabo bibwiraga ko ari ibisazi. Igihe rero agiye guca kubera inkoni zari zimaze kumurembya, avuga aganya ati «Nyagasani, uzi byose ku buryo butunganye, urabona neza ko nari nshoboye kurokoka uru rupfu, none ariko nkaba ntegeje umubiri wanjye ubu bubabare butavugwa bw’inkoni; nyamara mu mutima wanjye, ndababarana ibyishimo kubera igitinyiro ngufitiye,» Nuko apfa atyo, urupfu rwe rusiga urugero rw’ubutwari n’urwibutso rw’imigenzo myiza, atari ku rubyiruko rwonyine, ahubwo ndetse no ku mbaga nyamwinshi y’Abayahudi.

Zaburi ya 3, 2-3, 4-5, 6-7

R/Uhoraho ni we unshyigikiye.

Uhoraho, mbega ngo abandwanya baraba benshi!
Ni benshi bampagurukiye,
ni benshi bamvugiraho ngo
«Nta gakiza ateze ku Mana!»

Nyamara wowe Uhoraho, uri ingabo inkingira,
ni wowe shema ryanjye,
ni wowe nkesha kwegura umutwe.
Ndangurura ijwi ngatabaza Uhoraho,
maze akansubiriza ku musozi we mutagatifu.

Ndaryama ngasinzira, nageraho ngakanguka:
igihe cyose Uhoraho ni we unshyigikiye.
Sintinya icyo gitero cy’abantu,
bangose impande zose.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 19,1-10

Muri icyo gihe, Yezu agera i Yeriko yahuranya umugi. Nuko haza umugabo witwa Zakewusi, yari umutware w’abakoresha akaba umukungu. Agerageza kubona Yezu uwo ari we ariko ntiyabishobora kubera imbaga y’abantu, kandi akaba yari mugufi. Arirukanka abacaho maze yurira igiti cy’umuvumu, agira ngo abone Yezu wari ugiye kunyura aho. Yezu ahageze yubura amaso, aramubwira ati «Zakewusi, manuka vuba kuko ngomba gucumbika iwawe uyu munsi. » Nuko amanuka bwangu, amwakirana ibyishimo. Ababibonye bose barijujuta baravuga bati ,«Yagiye gucumbika ku munyabyaha!» Nuko Zakewusi yegera Nyagasani, aramubwira ati «Rwose Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye.» Yezu ni ko kuvuga ati «Uyu munsi umukiro watashye muri iyi nzu, kuko uyu na we ari umwana wa Abrahamu. Koko rero, Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.»

Publié le