Amasomo yo ku wa Kabiri – Icya 34 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Ibyahishuwe 14,14-19

Nuko ngo ndebe, mbona igicu cyererana; uwari ukicayeho agasa n’Umwana w’umuntu. Yari atamirije ikamba rya zahabu ku mutwe, afite mu kiganza umuhoro utyaye. Hanyuma undi Mumalayika asohoka mu Ngoro, maze arangurura ijwi abwira uwari wicaye hejuru y’igicu, ati «Cyamura umuhoro wawe, maze usarure. Isaha yo gusarura irageze, kuko imyaka y’isi yeze.» Nuko uwari wicaye hejuru y’igicu arekurira umuhoro we ku isi, maze imyaka y’isi irasarurwa. Hanyuma undi mumalayika asohoka mu Ngoro yo mu ijuru, nawe yari afite umuhoro utyaye. Undi mumalayika wari ufite ububasha ku muriro, aturuka ku rutambiro, maze avuga aranguruye ijwi abwira uwari ufite umuhoro, ati «Cyamura umuhoro wawe utyaye, maze ugese amaseri y’umuzabibu w’isi, kuko imbuto zawo zihishije.» Nuko umumalayika arekurira umuhoro we ku isi, agesa amaseri y’umuzabibu w’isi, akayanaga mu rwengero runini rw’uburakari bw’Imana.

Zaburi ya 95(96), 10, 11-12a, 12b-13ab, 13bcd

Nimuvuge mu mahanga, muti «Uhoraho ni Umwami!»

Yashinze isi yose, ntihungabana;

imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

Ijuru niryishime, kandi isi nihimbarwe!

Inyanja niyorome, n’ibiyirimo byose!

Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose,

n’ibiti byose by’ishyamba bivugirize impundu icyarimwe,

mu maso y’Uhoraho, kuko aje,

kuko aje gutegeka isi;

azacira isi urubanza mu butabera,

arucire n’imiryango mu butarenganya bwe.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21, 5-11

Kubera ko bamwe barataga uko Ingoro y’Imana itatse amabuye meza n’ibintu by’agaciro bari batuye, Yezu arababwira ati «Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa.» Baramubaza bati «Mwigisha, ibyo bizaba ryari, kandi ikimenyetso cy’uko bigiye kuba kizaba ikihe?»Nuko Yezu arabasubiza ati «Muramenye ntihazagire ubayobya! Kuko hazaduka benshi bitwaje izina ryanjye, bavuga ngo ‘Ni jyewe Kristu!’ kandi ngo ‘Igihe kiregereje!’ Ntimuzabakurikire! Nimwumva bavuga intambara n’imidugararo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo.» Arongera arababwira ati «Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi. Hazaba imitingito y’isi ikomeye, ahandi hatere ibyorezo n’inzara. Hazaba ibintu biteye ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biturutse ku ijuru.

Publié le