Isomo rya 1: Yakobo 4,1-10
Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intambara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanira mu myanya y’umubiri wanyu? Murararikira, ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n’abanyeshyari, nyamara nta cyo muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho, kuko mutazi gusaba. Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagaguza ibyifuzo byanyu. Mwa basambanyi mwe, ntimuzi se ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana? Ushaka kuba incuti y’isi, aba abaye umwanzi w’Imana. Muratekereza se ko Ibyanditswe byandikiwe ubusa, aho bigira biti «Imana ikunda cyane umwuka wayo yadushyizemo»? Nyamara, Imana iduha ingabire yisumbuyeho, kuko Ibyanditswe bigira biti «Imana yima abirasi, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.» Nimuyoboke rero Imana; mwiyime Sekibi, maze azabahungire kure. Nimwegere Imana, na yo izabegera. Banyabyaha, nimusukure ibiganza byanyu; namwe bantu b’imberabyombi, musukure imitima yanyu! Nimubabazwe n’amagorwa yanyu, mujye mu cyunamo kandi murire; igitwenge cyanyu kibe amarira, n’ibyishimo byanyu bihinduke umubabaro. Nimwicishe bugufi imbere ya Nyagasani, maze azabashyire ejuru.
Zaburi ya 54(55), 7-8, 9-10ab, 10cd-11ab, 23
Mana yanjye, umva isengesho ryanjye,
Nyagasani, sobanya amagambo yabo,
Tura umuzigo wawe, uwukorere Uhoraho,
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 9, 30-37
Muri icyo gihe, Yezu yambukiranya Galileya ari kumwe n’abigishwa be, ariko ntiyashakaga ko babimenya. Yigishaga abigishwa be ababwira ati «Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu, bakazamwica, ariko yamara gupfa akazazuka ku munsi wa gatatu.» Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza. Nuko bagera i Kafarinawumu. Bari mu nzu Yezu arababaza ati «Mu nzira mwajyaga impaka z’ iki?» Baraceceka, kuko mu nzira bari bagiye impaka zo kumenya umukuru muri bo. Amaze kwicara ahamagara ba Cumi na babiri, arababwira ati: «Ushaka kuba uwa mbere azigire uwa nyuma muri bose, abe n’umugaragu wa bose.» Nuko afata umwana amuhagarika hagati yabo, aramuhobera, arababwira ati «Umuntu wese wakira umwana nk’uyu nguyu ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi unyakira wese si jyewe aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.»