Amasomo yo ku wa kabiri, icya 9 gisanzwe

Isomo rya 1: Tobi 2,9-14

Muri iryo joro nyine ndiyuhagira, hanyuma njya hanze nirambararira hasi mu kibuga, iruhande rw’urukuta, maze niyorosora mu maso kuko hariho icyunzwe. Sinari nzi ko hejuru yanjye mu rukuta haritsemo ibishwi, nuko amatotoro yabyo araza agishyushye angwa mu maso, maze azamo ibihu byererana. Hanyuma njya kwivuza mu baganga, nyamara uko banshyiragamo imiti, bya bihu byererana bikarushaho kumbuza kubona, bukeye ndahuma ndatsiratsiza. Nuko mara imyaka ine yose ntabona . Abavandimwe banjye bose birabashavuza, maze Ahikari antunga imyaka ibiri, kugeza igihe agiye muri Elimayide. Muri icyo gihe, umugore wanjye Ana apatana kuboha imyenda no kudoda, 12uwo abikoreye akamuhemba ikimukwiye. Nuko ku munsi wa karindwi w’ukwezi kwa Disitori, yuzuza umwenda, awushyira abawumutumye; maze bamuhemba ikimukwiye ndetse bamugerekeraho n’agahene, bakamuhaye ku buntu ngo tukarye. Ageze imuhira ka gahene gatangira guhebeba, maze ndamubaza nti «Ako gahene ugakuye he? None ntikaba ari akibano? Kajyane ugasubize nyirako, kuko twebwe tudafite uburenganzira bwo kurya ikintu icyo ari cyo cyose cy’icyibano.» Aransubiza ati «Bampaye igihembo cyanjye, maze na ko barakanyihera.» Ariko na bwo sinamwemerera , ndamutegeka ngo akajyane agasubize bene ko, ndetse nkumva ankojeje isoni. Hanyuma araterura arambwira ati «Mbese ye, za mfashanyo zawe zahereye he? Bya bikorwa byawe byiza byakugejeje ku ki? Icyo byakumariye bose barakibonye!»

Zaburi ya 111(112),1-2.7.8.9

Alleluya!
Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,
agahimbazwa n’amategeko ye!
Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu,
ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha.

Ntakangaranywa n’ibihuha bibi,
akomeza umutima akiringira Uhoraho,

umutima we uhora mu gitereko, ntagire icyo yikanga,
agashobora kwirebera uko abanzi be bigorerwa.

Agira ubuntu, agaha abakene ataziganya;
ubutungane bwe bugahoraho iteka,
akagendana ishema n’ubwemarare.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 12,13-17

Hanyuma bamwoherereza bamwe mu Bafarizayi no mu Baherodiyani, kugira ngo bamufatire ku byo avuga. Baraza baramubwira bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu, ahubwo wigisha inzira y’Imana mu kuri. Ese gutanga umusoro wa Kayizari biremewe, cyangwa se ntibyemewe? Tujye tuwutanga cyangwa se twoye kuwutanga?» Ariko Yezu kuko yari azi uburyarya bwabo, arababwira ati «Kuki muntega iyo mitego? Nimunzanire igiceri ndebe!» Barakimuzanira. Yezu arababaza ati «Iri shusho n’iri zina biriho ni ibya nde?» Barasubiza bati «Ni ibya Kayizari.» Yezu ni ko kubabwira ati «Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’iby’Imana mubisubize Imana!» Ngo avuge atyo, baramutangarira cyane.

Publié le