Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 17 gisanzwe

Isomo rya 1: Iyimukamisiri 33,7-11.18-23;34,4-9.28

Musa yendaga ihema, maze akarishinga hirya y’ingando, ahitaruye, rikitwa ihema ry’ibonaniro. Nuko uwashakaga wese kugisha inama Uhoraho, akajya ku ihema ry’ibonaniro ryari hanze y’ingando. Iyo Musa yasohokaga ngo ajye ku ihema, imbaga yose yarahagurukaga, buri muntu agahagarara ku muryango w’ihema rye; nuko bagakurikiza Musa amaso kugeza igihe yinjiriye mu ihema. Musa yamara kwinjira mu ihema, ya nkingi y’agacu ikamanuka, maze igahagarara ku muryango w’ihema, Uhoraho akaganira na Musa. Imbaga yose yabaga ireba inkingi y’agacu gahagaze ku muryango w’ihema; maze imbaga yose igahaguruka, buri muntu agapfukama ku muryango w’ihema rye. Uhoraho rero akavugana na Musa bahanganye amaso, mbese nk’uko umuntu avugana n’undi. Hanyuma Musa agasubira mu ngando; ariko umufasha we, umusore witwa Yozuwe mwene Nuni, ntave mu ihema. Musa ati «Ngaho rero nyereka ikuzo ryawe!» Uhoraho ati «Ndanyuza ububengerane bwanjye bwose imbere yawe, maze ntangaze izina ryanjye ‘Uhoraho’. Ngirira ibambe uwo nishakiye, nkagirira impuhwe uwo nishakiye.» Yungamo ati «Nta bwo washobora kubona uruhanga rwanjye, kuko nta muntu wabasha kumbona ngo agumye abeho.» Uhoraho arongera ati «Ngwino nkwereke aho uba uhagaze iruhande rwanjye. Ndaguhagarika hejuru y’urutare. Igihe rero ikuzo ryanjye riza guhita, ndagushyira mu bwihugiko bw’urutare, maze ngutwikirize ikiganza cyanjye kugeza ubwo ntambutse. Hanyuma nkuvaneho ikiganza, maze umbone mu mugongo gusa; naho uruhanga rwanjye, ntawashobora kurureba.» Nuko Musa abaza ibimanyu bibiri by’amabuye nk’ibya mbere. Arazinduka, azamuka umusozi wa Sinayi, nk’uko Uhoraho yari yabimutegetse, maze ajyana mu ntoki ibimanyu bibiri by’amabuye.

Nuko Uhoraho amanuka mu gacu, ahahurira na we, maze atangaza izina rye «Uhoraho». Uhoraho rero anyura imbere ya Musa, maze avuga aranguruye ati «Ndi Uhoraho, Uhoraho Imana igira impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje ubuntu n’ubudahemuka, Imana igaragariza ubuntu bwayo ibisekuru ibihumbi n’ibihumbi, ikihanganira igicumuro, ubwigomeke n’icyaha, ariko ntireke guhanira igicumuro cy’ababyeyi mu bana n’abuzukuru babo, kugeza mu gisekuru cya gatatu n’icya kane!» Ako kanya Musa akubita amavi ku butaka, arapfukama. Nuko aravuga ati «Nyagasani, niba koko mfite ubutoni mu maso yawe, ngaho databuja niyemere kugendana natwe. Yego turi umuryango ufite ijosi rishingaraye; ariko rero utubabarire ibicumuro byacu n’ibyaha byacu, maze utugire ubukonde bwawe!» Musa agumana aho ngaho n’Uhoraho iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, nta kurya umugati, nta no kunywa amazi. Nuko yandika ku bimanyu by’amabuye amagambo y’Isezerano, ari yo ya magambo cumi.

Zaburi ya 102 (103),6-7, 8-9, 10-11, 12-13

Uhoraho akoresha ubutabera,

akarenganura abapfukiranwa bose.

Yamenyesheje Musa imigambi ye,

n’abana ba Israheli abagaragariza ibigwi bye.

Uhoraho ni umunyambabazi n’umunyampuhwe,

atinda kurakara, kandi akagira ibambe.

Ntatongana ngo bishyire kera,

ntarwara inzika ubuziraherezo;

ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu,

ntatwihimura akurikije amafuti yacu.

 

Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,

ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya;

uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,

ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.

 

Uko umubyeyi agirira ibambe abana be,

ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13,36-43

Muri icyo gihe, Yezu asiga aho rubanda ajya imuhira. Nuko abigishwa be baramwegera, baramubaza bati « Dusobanurire umugani w’urumamfu rwo mu murima.» Arabasubiza ati «Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu; umurima ni isi; imbuto nziza ni abana b’Ingoma; urumamfu ni abana ba Nyakibi ; umwanzi warubibye ni Sekibi ; isarura ni iherezo ry’isi ; abasaruzi ni abamalayika. Nk’uko rero batoranya urumamfu bakarujugunya mu muriro, ni ko bizagenda mu iherezo ry’isi. Umwana w’umuntu azohereza abamalayika be, bavangure mu Ngoma ye abateye abandi kugwa mu cyaha bose, n’inkozi z’ibibi zose, maze babarohe mu nyenga y’umuriro, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. Ubwo intungane zizabengerana nk’izuba mu Ngoma ya Se. Ufite amatwi, niyumve!» 

Publié le