Amasomo yo ku wa kabiri, Icya 4 cya Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n’Intumwa 11,19-26

Nyamara, abari batatanyijwe n’ibitotezo byavutse igihe cya Sitefano, baragenda bagera muri Fenisiya, i Shipure n’i Antiyokiya, ntibagira undi batangariza ijambo ry’Imana, uretse Abayahudi bonyine. Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu. Ububasha bwa Nyagasani burabakomeza, bigatuma umubare w’abahinduka bakamwemera urushaho kwiyongera. Iyo nkuru iza kugera kuri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bohereza Barinaba i Antiyokiya. Ngo agereyo, abona ineza Imana yari yabagiriye, biramushimisha. Nuko arabihanangiriza ngo bizirike kuri Nyagasani babikuye ku mutima. Koko rero, Barinaba yari umunyangeso nziza, wuzuye Roho Mutagatifu n’ukwemera. Bityo abantu benshi biyongera ku bemera Nyagasani. Nuko Barinaba ajya i Tarisi gushaka Sawuli; ahamusanze amuzana i Antiyokiya. Bahamara umwaka wose bakorera iyo Kiliziya kandi bigisha inteko nyamwinshi y’abantu. Aho i Antiyokiya nyine, ni ho abigishwa bitiwe bwa mbere na mbere «Abakristu».

Zaburi ya 86 (87),1.5c.2, 3.5ab, 6-7

R/Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho !

Siyoni yubatse hejuru y’imisozi mitagatifu

Uhoraho akunda amarembo yayo,

kurusha ingoro zose za Yakobo.

Abakuvuga bose baragusingiza,

wowe murwa w’Uhoraho !

Naho Siyoni bose bazayite ‘Mubyeyi !’

kuko buri muntu wese ayivukamo.

Uhoraho yandika mu gitabo cy’imiryango,

ati « Uyu n’uriya na bo bayivukiyemo ! »

Maze ababyinnyi n’abaririmbyi,

bazatangarize hamwe ikuzo ryawe, Murwa w’Uhoraho !

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 10,22-30

Yeruzalemu bahimbazaga umunsi mukuru wo gutaha Ingoroy’Imana. Hari mu itumba. Yezu yagendagendaga mu Ngoro yImana mu nsi y’Ibaraza rya Salomoni. Abayahudi baramukikiza, maze baramubaza, bati «Uzakomeza kuturerega na ryari? Niba uri Kristu bitwerurire, ubitubwire.» Yezu arabasubiza ati «Ndababwira mukanga kwemera; ibikorwa nkora mu izina rya Data, ni byo bihamya ibyanjye. Mwe ntimwemera, kuko mutari abo mu ntama zanjye. Intama zanjye zumva ijwi ryanjye, ndazizi, na zo zikankurikira. Nziha ubugingo bw’iteka, kandi ntiziteze gupfa bibaho; byongeye kandi nta n’uzazinkura mu kiganza. Data wazimpaye, aruta byose, kandi nta wagira icyo ashikuza mu kiganza cya Data. Jye na Data turi umwe.»

Publié le