Isomo rya 1: 1 Yohani 4,7-10
Nkoramutima zanjye, nidukundane, kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo. Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We. Nguko uko urukundo ruteye: si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze mbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu.
Zaburi ya 72 (72) ,1-2, 3-4, 7-8
R/Nimuze mwese muramye Imana yanyu!
Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe ;
acire umuryango wawe imanza ziboneye,
kandi arengere n’ingorwa zawe.
Imisozi nikwize rubanda amahoro,
n’imirenge ibazanire ubutabera.
Azarenganura rubanda rugufi,
arokore abatindahare,
kandi aribate uwabakandamizaga.
Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba,
n’amahoro asesure mu mezi atabarika.
Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,
avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 6,24-44
Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi. Umunsi uciye ikibu, abigishwa be ni bwo bamwegereye, maze baramubwira bati «Aha hantu ntihatuwe, kandi umunsi uciye ikibu; none sezerera aba bantu bajye mu ngo no mu nsisiro za hafi kwigurira ibyo barya.» Arabasubiza ati «Nimubahe ibyo kurya mwebwe ubwanyu.» Baramubwira bati «Urashaka ko tujya kugura imigati y’amadenari magana abiri, ngo tubahe barye?» Arabasubiza ati «Mufite imigati ingahe? Nimujye kureba.» Babimenye baravuga bati «Dufite itanu, n’amafi abiri.» Nuko abategeka kwicaza bose mu bwatsi butoshye, mu dutsiko udutsiko. Bicara ari inteko z’abantu ijana n’iz’abantu mirongo itanu. Amaze gufata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba hejuru, ashimira Imana. Hanyuma amanyura ya migati, ayiha abigishwa be kugira ngo babagaburire. Na ya mafi abiri ayabagabanya bose. Bose bararya barahaga. Nuko bakoranya ibisate by’imigati byasigaye n’iby’amafi, buzuza inkangara cumi n’ebyiri. Nyamara abari bariye bari abagabo bageze ku bihumbi bitanu.