Isomo rya 1: Abahebureyi 2, 5-12
Bavandimwe, abamalayika si bo bahawe kugenga isi izaza tuvuga. Umwanditsi wa zaburi abihamya agira ati «Umuntu ni iki kugira ngo wirirwe umwibuka? Mwene muntu ni iki kugira ngo wirirwe umwitaho? Wamucishije bugufi y’abamalayika ho gato; umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro; ibintu byose ubishyira munsi ye.» Ubwo byose yamuhaye kubigenga, nta kintu na kimwe rero kitamweguriwe. Icyakora kuri ubu ntibiragaragara ko byose byamuyobotse, nyamara dore icyo tubona: Yezu uwo wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro. Bityo ku bw’ineza y’Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro. Mu by’ukuri byari bikwiye ko lmana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo – ari we uburokorwe bwose buturukaho -, imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo. Koko rero, utagatifuza n’abatagatifujwe basangiye inkomoko, bigatuma adashidikanya kubita abavandimwe, avuga ati «Nzogeza izina ryawe mu bavandimwe banjye; nzagusingirize rwagati mu ikoraniro.»
Zaburi ya 8, 4-5, 6-7, 8-9
R/ Uragasingizwa Nyagasani,wowe weguriye byose Umwana wawe ngo abitegeke.
Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe,
nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,
ndibaza nti «Umuntu ni iki kugira ngo ube wamwibuka?
Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho?»
Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’Imana;
umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga,
umugira umwami w’ibyo waremye,
umwegurira byose ngo abitegeke:
amatungo yose, amaremare n’amagufi,
ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi,
inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,
hamwe n’ibyogoga mu mazi byose.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 1,21-28
Muri icyo gihe, bagera i Kafarinawumu. Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero arigisha. Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo. Ubwo nyine mu isengero ryabo, hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi. Nuko itera hejuru iti «Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana.» Yezu ayibwira ayikangara ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!» Nuko iyo roho mbi iramutigisa cyane, imusohokamo ivuza induru. Bose barumirwa, bituma babazanya bati «Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi zikamwumvira!» Nuko bidatinze, inkuru ye ikwira mu ntara yose ya Galileya.