Amasomo yo ku wa Kane, Icya 12 gisanzwe

Isomo rya 1: Intangiriro 16,1-12.15-16

Sarayi, umugore w’Abramu, nta mwana yari yaramubyariye; ariko akaba yari afite umuja w’Umunyamisirikazi, akitwa Hagara. Sarayi ni ko kubwira Abramu, ati «Nyamuneka, ndabigusabye, dore Uhoraho yambujije kubyara. Sanga uriya muja wanjye, none ahari nazamubonaho umwana.» Abramu yemera iyo nama ya Sarayi. Hari hashize imyaka cumi Abramu atuye mu gihugu cya Kanahani, ubwo Sarayi umugore we amuzaniye Hagara umuja we w’Umunyamisiri, kugira ngo amubere umugore. Abramu arongora Hagara, nuko Hagara asama inda. Abonye atwite ntiyaba akita kuri nyirabuja. Nuko Sarayi abwira Abramu, ati «Ni wowe utera aka gasuzuguro ngirirwa! Ni jye waguhaye umuja wanjye. None aho amariye kubona atwite, sinkigira agaciro kuri we. Ngaho Uhoraho naducire urubanza twembi!» Abramu abwira Sarayi, ati «Dore umuja wawe ni wowe umugenga; umugire uko ushatse.» Ubwo Sarayi aramutoteza, undi arahunga, aramubisa.
Umumalayika w’Uhoraho aza guhurira na Hagara mu butayu, hafi ya rya riba riri ku nzira igana i Shuru. Nuko aramubaza ati «Hagara, muja wa Sarayi, urava he ukajya he?» Undi aramusubiza ati «Ndahunga mabuja Sarayi.» Umumalayika w’Uhoraho aramubwira ati «Subira kwa nyokobuja maze ujye umwumvira.»
Arongera ati «Nzongera abazagukomokaho, nzabagira benshi ku buryo batazashobora kubarika.» Umumalayika w’Uhoraho ati
«Uratwite, kandi uzabyara umwana w’umuhungu,
ukazamwita rero Ismaheli
kuko Uhoraho yumvise agasuzuguro bagusuzuguye.
Naho we azaba nk’indogobe y’ishyamba itimirwa!
Azarwanya bose, bose bamurwanye.
Azahora atura yitaruye bene nyina.»
Hagara abyarira atyo Abramu umwana w’umuhungu, maze uwo mwana Abramu amwita Ismaheli.
Abramu yari afite imyaka mirongo inani n’itandatu, igihe Hagara amubyariye Ismaheli.

Zaburi ya 105(106),1-2.3-4a.4b-5

Alleluya!
Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza,
kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!
Ni nde wavuga ibigwi by’Uhoraho,
akamamaza ibisingizo bye byose?

Hahirwa abita ku mategeko y’Uhoraho,
igihe cyose bagakurikiza ubutabera!
Uhoraho, uranyibuke, wowe ugirira neza umuryango wawe,
maze uze untabare,

kugira ngo niyumvemo ihirwe ry’intore zawe,
mpimbazwe n’ibyishimo by’umuryango wawe,
nsangire umunezero n’abo wagize ingarigari zawe!

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 7,21-29

Umbwira wese ngo ‘Nyagasani, Nyagasani’, si we uzinjira mu ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka. Benshi bazambwira uwo munsi bati ‘Nyagasani, Nyagasani, ese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ese ntitwirukanye roho mbi mu izina ryawe? Ese ntitwakoze ibitangaza byinshi mu izina ryawe? Ubwo nzaba bwira nti ‘Sinigeze mbamenya; nimwigireyo, mwa nkozi z’ibibi mwe!’
Nuko rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga, kandi akayakurikiza, ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu ariko ntiyatemba; kuko yari yubatse ku rutare! Naho uwumva wese ayo magambo maze kuvuga, ntayakurikize, ameze nk’umuntu w’umusazi wubatse inzu ye ku musenyi. Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu, irahirima; ihinduka ubushingwe!»
Yezu amaze kuvuga ayo magambo, rubanda batangarira ibyo yigishije, kuko yigishaga nk’umuntu ufite ububasha, atameze nk’abigishamategeko babo.

Publié le