Isomo rya 1: Intangiriro 22,1-19
Nyuma y’ibyo Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti «Abrahamu!» Arayisubiza ati «Ndi hano.» Imana iti «Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.» Abrahamu arazinduka, yasa inkwi z’igitambo gitwikwa; ategura indogobe ye, nuko aragenda hamwe n’abagaragu be babiri na Izaki umwana we w’umuhungu, berekeza mu karere Imana yari yamubwiye. Ku munsi wa gatatu, Abrahamu yubura amaso; aho hantu ahabonera kure. Maze abwira abagaragu be, ati «Nimugume hano n’iyi ndogobe; jye n’umwana turabanza tugende tujye gusenga, hanyuma turahindukira tubasange.»
Abrahamu yenda inkwi z’igitambo gitwikwa, azikorera umuhungu we Izaki; ajyana urujyo rurimo amakara yaka, n’icyuma. Nuko bombi barajyanirana. Izaki abwira se Abrahamu, ati «Dawe!» Undi ati «Ni ibiki, mwana wanjye?» Izaki ati «Ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba iri hehe?» Abrahamu aramusubiza ati «Imana iri burebe aho yibonera intama yo gutamba, mwana wanjye!» Nuko bombi barakomeza barajyanirana.
Bageze aho Imana yari yaramweretse, Abrahamu ahubaka urutambiro, arugerekaho inkwi, aboha umwana we Izaki, amushyira kuri urwo rutambiro hejuru y’inkwi. Nuko Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we. Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamagarira mu ijuru ati «Abrahamu! Abrahamu!» Undi ati «Ndi hano.» Malayika w’Uhoraho ati «Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara, kuko ubu ngubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege.» Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we. Aho hantu Abrahamu ahita Hareba — Uhoraho; ni cyo gituma na n’ubu bakivuga ngo ’Ku musozi Uhoraho areberwaho’.
Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu ijuru ubwa kabiri, aramubwira ati «Ndahiye mu izina ryanjye — uwo ni Uhoraho ubivuze — ubwo wangenjereje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege, nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo. Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.»
Abrahamu arahindukira, asanga abagaragu be; nuko barahaguruka, basubira i Berisheba; arahatura.
Zaburi 113B(115),1-2.3-4.5-6.8-9
Nta bwo ari twebwe, Uhoraho, nta bwo ari twebwe,
ahubwo ni izina ryawe ukwiye guhesha ishema,
kubera urukundo n’ubudahemuka ugira.
Ni iki cyatuma amahanga avuga
ngo «Mbese Imana yabo iba hehe?»
Imana yacu iba mu ijuru,
icyo ishatse cyose ikagikora.
Ibigirwamana byabo si ikindi, ni feza na zahabu,
ni ibintu byabumbwe n’intoki za muntu.
Bifite umunwa, ariko ntibivuge,
bikagira amaso, ariko ntibibone;
bifite amatwi, ariko ntibyumve,
bikagira amazuru, ariko ntibihumurirwe;
Ba nyir’ukubihanga barakamera nka byo,
kimwe n’ababyiringira bose.
Naho mwebwe, bana ba Israheli, nimwiringire Uhoraho:
ni we muvunyi wanyu n’ingabo ibakingira!
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 9,1-8
Yezu amaze kujya mu bwato, arambuka, ajya mu mugi we. Nuko bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira ikirema ati «Izere, mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.» Bamwe mu bigishamategeko baribwira bati «Uyu muntu aratuka Imana!» Ariko Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati «Igituma mutekereza ibidatunganye ni iki? Icyoroshye ni ikihe: ari ukuvuga ngo ’Ibyaha byawe urabikijijwe’, cyangwa kuvuga ngo ’Haguruka ugende’? None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha mu nsi . . . », abwira ikirema ati «Haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!» Arahaguruka, arataha. Rubanda babibonye, barakangarana; nuko basingiza Imana yahaye abantu ububasha bungana butyo.