Isomo rya 1: Intangiriro 44, 18-21.23b-29 ; 45,1-5
Yuda n’abavandimwe be, abahungu ba Yakobo, baza imbere ya Yozefu. Yuda aramwegera maze aravuga ati «Nyamuneka shobuja, ndakwinginze ngo wemerere umugaragu wawe agire icyo abwira databuja. Wirakarira umugaragu wawe n’ubwo uri nka Farawo ubwe. Databuja ubwe yari yabajije abagaragu be ati ‘Mbese muracyafite so n’umuvandimwe wundi?’ Nuko dusubiza databuja tuti ‘Dufite umukambwe n’agahererezi yabyaye mu busaza bwe ; uwo bava inda imwe we yarapfuye. Nta mwene nyina wundi asigaranye kandi data aramukunda.’ Hanyuma wabwiye abagaragu bawe uti ‘Muzamunzanire murebe. Umuhererezi wanyu natamanukana namwe, ntimuzongera kumbona.’ lgihe rero dusubiye kwa data, umugaragu wawe, twamushyikirije ubutumwa bwa databuja. Hanyuma data atubwiye ati ‘Nimusubireyo mujye kuduhahira’, turamusubiza tuti ‘Nta bwo dushobora kumanuka. Icyakora turi kumwe n’umuhererezi wacu twakwemera tukagenda, naho ubundi ntitwabonana n’uwo muntu tutari kumwe n’umuhererezi wacu.’ Nuko umugaragu wawe, data, aratubwira ati ‘Muzi ko umugore wanjye twabyaranye abana babiri gusa. Umwe naramubuze, hanyuma ndavuga nti : nta kabuza yatanyagujwe n’inyamaswa ! Kandi kugeza ubu sindongera kumubona. None mwongeye kuntwara n’uyu nguyu ! Naramuka agize ibyago, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu ikuzimu.’»
Nuko Yozefu ananirwa kwitsinda imbere y’abo bari kumwe bose, arangurura ijwi ati «Nimusohore abantu bose bambise.» Nuko ntihagira usigara iruhande rwe, igihe Yozefu yibwiraga bene se, Maze araboroga arira, nuko Abanyamisiri baramwumva ndetse n’abo mu ngoro ya Farawo. Yozefu abwira bene se ati «Ndi Yozefu ! Data aracyariho?» Nuko bene se ntibashobora kumusubiza, kuko badagadwaga imbere ye. Maze Yozefu abwira bene se ati « Nimwigire hino. » Nuko baramwegera. , Aravuga ati « Ndi Yozefu, umuvandimwe wanyu mwaguze mu Misiri. Noneho nimushire agahinda, kandi mwibabazwa n’uko mwangurishije hano. Ni Imana yanyohereje imbere yanyu kugira ngo ndamire ubuzima bwanyu. »
Zaburi ya 104(105), 16-17, 18-19, 20-21
R/Nimwiyibutse ibikorwa bihebuje by’Uhoraho.
Uhoraho ateza inzara mu gihugu,
ibyo kurya birabura;
abanza koherezayo umuntu,
Yozefu, wari umaze kugurwa bucakara.
Ibirenge bye babibohesha ingoyi,
ijosi rye baryambika iminyururu,
kugeza ubwo ijambo ry’Uhoraho,
rigaragaje ko ari umwere.
Umwami ategeka kumubohora,
umutegetsi w’amahanga aramufunguza.
Amugira umugenga w’urugo rwe,
umutegetsi w’ibintu bye byose.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 10, 7-15
Muri icyo gihe, Yezu yabwiye intumwa ze cumi n’ebyiri ati «Aho munyura, muvuge ko Ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi. Mwahawe ku buntu, mutange ku buntu. Ntimwitwaze zahabu, feza cyangwa ibiceri mu mikandara yanyu ; ntimujyane kandi uruhago rw’urugendo, amakanzu abiri cyangwa inkweto, habe n’inkoni, kuko umukozi akwiye ifunguro. Aho rnugeze mu mugi cyangwa mu rusisiro, mujye mubaririza umuntu ukwiriye kubakira, maze mugume iwe kugeza igihe muzagendera. Nimugera iwe mumwifurize amahoro. Niba urwo rugo ruyakwiye, amahoro yanyu azarutahemo ; niba rutayakwiye, amahoro yanyu azabagarukira. Nibanga kubakira no kumva amagambo yanyu, muve muri urwo rugo cyangwa muri uwo mugi, mukunguta umukungugu wo ku birenge byanyu. Ndababwira ukuri : ku munsi w’urubanza, Sodoma na Gomora bizadohorerwa kurusha uwo mugi.