Amasomo yo ku wa kane, Icya 19 gisanzwe

Isomo rya 1: Yozuwe 3, 7-10a.11.13-17

Yozuwe n’imbaga yose y’Abayisraheli bagera kuri Yorudani. Uhoraro abwira Yozuwe ati « Uyu munsi ndatangira kukubahiriza mu maso ya Israheli, kugira ngo bamenye ko nzaba ndi kumwe nawe nk’uko nabanye na Musa. Naho wowe uhe iri tegeko abaherezabitambo baheka Ubushyinguro uti ‘Nimugera ku nkombe y’amazi ya Yorudani, muhagarare muri Yorudani.’ » Yozuwe abwira Abayisraheli ati «Nimwigire hino maze mwumve ijambo ry’Uhoraho, Imana yanyu. » Nuko Yozuwe aravuga ati «lbi ni byo muzamenyeraho ko Imana Nyir’ubuzima iri muri mwe : Dore Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Umugenga w’isi yose bugiye kubabanziriza muri Yorudani. Ubwo abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, Umugenga w’isi yose, nibaba bagishinga ibirenge mu mazi ya Yorudani, ako kanya amazi ya Yorudani amanuka ava mu masoko aracikamo kabiri, maze yibumbire mu kizenga kimwe.»

Nuko imbaga isohoka mu mahema yayo kugira ngo yambuke Yorudani, naho abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bayigenda imbere. Abahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bagikandagira mu mazi yo ku nkengero, – koko kandi amazi ya Yorudani asendera ku nkombe zombi igihe cyose cy’isarura -, ako kanya amazi yamanukaga ava mu masoko arahagarara, maze yibumbira hamwe icyarimwe kure cyane ahitwa Adama, umugi uri hafi ya Saritani, naho amazi yamanukaga ajya mu Nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu arakama rwose, maze imbaga yambukira ahateganye na Yeriko. Nuko abaherezabitambo bahekaga Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, bahagarara ku butaka bwumutse muri Yorudani rwagati, mu gihe Israheli yose yambukiraga ahumutse ; abaherezabitambo ntibanyeganyega kugeza ubwo imbaga yose yari imaze kwambuka Yorudani.

Zaburi ya 113A (114), 1-2, 3-4, 5-6

R/ Alleluya !

Igihe Abayisraheli basohotse mu Misiri,

inzu ya Yakobo ikava mu gihugu cy’abanyamahanga,

Yuda yahindutse igicumbi cy’Uhoraho,

Israheli ihinduka ingarigari ye.

Inyanja yarababonye irahunga,

Yorudani nayo irakimirana isubira inyuma;

Imisozi miremire isimbagurika nk’amapfizi y’intama,

n’utununga dusimbagurika nk’abana b’intama.

Mbe Nyanja, utewe n’iki guhunga ?

Nawe Yorudani, utewe n’iki gukimirana usubira inyuma ?

Mbe misozi miremire, mutewe n’iki gusimbagurika

nk’amapfizi y’intama ?

Namwe tununga, mutewe n’iki gusimbagurika

nk’abana b’intama ?

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 18, 21-35 ;19,1

Muri icyo gihe, Petero yegera Yezu aramubaza ati «Nyagasani, uwo tuva inda imwe nancumuraho nzamubabarire kangahe? Nzageza ku ncuro ndwi ?» Yezu aramusubiza ati « Sinkubwiye kugeza kuri karindwi, ahubwo kuri mirongo irindwi karindwi. Nuko rero Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami washatse ko abagaragu be bamumurikira ibintu bye. Atangiye kumurikisha bamuzanira umwe wari umurimo amatalenta ibihumbi cumi. Uwo muntu abuze icyo yishyura, shebuja ategeka ko bamugura, we n’umugore n’abana be n’ibye byose, bityo akaba yishyuye umwenda we. Nuko arapfukama, arunama avuga ati ‘Nyorohera, nzakwishyura byose’, Shebuja agize impuhwe, aramurekura kandi amurekera uwo mwenda we. Uwo mugaragu akiva aho, ahura n’umwe muri bagenzi be wari umurimo umwenda w’amadenari ijana, amufata mu muhogo aramuniga ati ‘Ishyura ibyo undimo byose’. Nuko mugenzi we amupfukama imbere, aramwinginga ati ‘Nyorohera, nzakwishyura.’ Ariko undi ntiyabyemera, ahubwo aragenda amuroha mu nzu y’imbohe kugeza igihe yishyuriye umwenda we. Bagenzi be babibonye birabarakaza cyane ; ni ko kujya kubwira shebuja ibyabaye byose. Nuko shebuja aramutumiza, aramubwira ati ‘Wa mugaragu mubi we, nakurekeye umwenda wawe wose kuko unyinginze; wowe se ntiwagombaga kugirira mugenzi wawe impuhwe nk’uko nazikugiriye ?’ Shebuja ararakara, amugabiza abamubabaza kugeza igihe yishyuriye umwenda we wose. Nguko uko Data wo mu ijuru azabagirira, nimutababarira bagenzi banyu mubikuye ku mutima. » Yezu amaze gutanga izo nyigisho ava muri Galileya, ajya mu ntara ya Yudeya iri hakurya ya Yorudani.

Publié le