Amasomo yo ku wa Kane – Icya 2 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Yeremiya 17,5-10

Uhoraho avuze atya : Aravumwe umuntu wiringira abandi bantu, kuko imbaraga zimurimo ziba ari iz’umubiri, umutima we ukirengagiza Uhoraho! Ameze nk’agati mu mayaga, katazigera gakura ngo kagare, kuko kibera ahantu hashyuhiranye mu butayu, mu butaka bw’urusekabuye budashobora guturwa. Arahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko Uhoraho amubera ikiramiro. Ameze nk’igiti giteye ku nkombe y’amazi, kigashora imizi yacyo ku nkengero y’umugezi. Nta cyo cyumva iyo icyokere kije, amababi yacyo ahora atohagiye mu gihe cy’amapfa. Nta kigikangaranya kandi ntigihwema kurumbuka imbuto. Mu nda y’umuntu ni ho kure kuruta ahandi hose; ni nde wacengera umutima we mubi ngo awuhane? Ni jye Uhoraho ucengera ibitekerezo, nkagenzura imitima, kandi ngahembera buri wese imyifatire ye, nkurikije imbuto z’ibikorwa bye.

Zaburi ya 1, 1-2, 3-4a, 4b-6

R/ Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho.

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro

 

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;

Uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda :

 

Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagirmabi ikagusha ruhabo.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 16,19-31

Muri icyo gihe, Yezu abacira uyu mugani ati «Habayeho umugabo w’umukungu wambaraga imyambaro myiza y’umuhemba n’ iy’imyeru, buri munsi akarya by’agatangaza. Hari n’umukene witwaga Lazaro wari waramazwe n’ibisebe, akarambarara ku muryango w’uwo mukungu. Yifuzaga gutungwa n’ibyagwaga hasi bivuye ku meza y’uwo mukungu, akabibura ; ahubwo imbwa zikaza kurigata ibisebe bye. Umukene rero aza gupfa, abamalayika bamushyikiriza Abrahamu ; umukungu nawe arapfa, baramuhamba. Ageze ikuzimu, arahababarira cyane. Ni ko kubura amaso, abonera kure Abrahamu ari kumwe na Lazaro. Nuko atera hejuru ati ‘Mubyeyi Abrahamu, mbabarira wohereze Lazaro akoze umutwe w’urutoki rwe mu mazi, maze aze ambobeze ku rurimi, kuko nazahajwe n’uyu muriro.’ Abrahamu aramusubiza ati ‘Mwana wanjye, ibuka ko wakize cyane ukiri ku isi, naho Lazaro akahagirira ibyago. Ubu rero yibereye hano mu byishimo, naho wowe urababara. Uretse n’ibyo, hagati yacu narnwe hari imanga nini, ituma abashaka kuva hano baza aho batabishobora, namwe kandi ntimushobore kuva aho muri ngo mudusange.’ Umukungu arongera ati ‘Mubyeyi, ndagusabye ngo wohereze Lazaro kwa data, kuko mpafite abavandimwe batanu; agende ababurire ejo na bo batazaza aha hantu h’ububabare.’ Abrahamu aramusubiza ati ‘Bafite Musa n’Abahanuzi, nibabumve !’ Undi ati ‘Oya, mubyeyi Abrahamu! Ahubwo umwe mu bapfuye nabasanga, bazisubiraho. Abrahamu arongera aramusubiza ati ‘Niba batumva Musa n’Abahanuzi, n’aho hagira uzuka mu bapfuye, ntibyabemeza.’»

Publié le