Amasomo yo ku wa kane, Icya 20 gisanzwe

Isomo rya 1: Abacamanza 11,29-39a

Umwuka w’Uhoraho uza kuri Yefute. Nuko Yefute anyura mu karere ka Gilihadi no mu ntara ya Manase, hanyuma ajya i Misipa muri Gilihadi, ahavuye agera ku mupaka w’igihugu cy’Abahamoni. Yefute asezeranira Uhoraho, agira ati «Nuramuka ungabije Abahamoni, nzaguturaho igitambo gitwikwa umuntu uwo ari we wese uzasohoka bwa mbere mu nzu yanjye aje kunsanganira, ubwo nzaba ntabarutse amahoro maze gutsinda Abahamoni.» Yefute atambuka umupaka w’Abahamoni kugira ngo abarwanye, maze Uhoraho arabamugabiza. Arabatsemba uhereye Aroweri ukageza ahagana i Miniti, yigarurira imigi makumyabiri yari muri ako karere, kugeza i Yabeli‐Keramimu. Yabishemo abantu benshi; nuko Abayisraheli bacogoza batyo Abahamoni. Ubwo Yefute yari atabarutse atashye iwe i Misipa, umukobwa we aba arasohotse, aza abyina avuza n’ingoma aje kumusanganira. Uwo mukobwa kandi yari ikinege: nta kandi gakobwa cyangwa agahungu Yefute yagiraga. Akimurabukwa, Yefute ashishimura imyambaro ye, maze aravuga ati «Ayiwe! Mwana wanjye, utumye niheba bikabije; uri mu binkururiye amakuba; nanjye kandi nabisezeraniye Uhoraho nkaba ntashobora kwivuguruza.» Umukobwa we aramusubiza ati «Dawe, niba warabisezeraniye Uhoraho, ngenza uko wabivuze, kuko Uhoraho yahoye abanzi bawe b’Abahamoni.» Arongera abwira se, ati «Icyo ngusabye ucyinyemerere: ngusabye amezi abiri gusa kugira ngo njyane na bagenzi banjye kubuyera mu misozi no kuririra ubusugi bwanjye.» Aramusubiza ati «Ngaho genda»; aramureka ngo agende amare amezi abiri. Nuko uwo mukobwa na bagenzi be baragenda bajya mu misozi, aririra ubusugi bwe. Nyuma y’amezi abiri agaruka kwa se, maze se amuturaho igitambo gitwikwa nk’uko yari yarabisezeranye.

Zaburi ya 39 (40),5, 7-8a, 8b-9, 10

R/ Ngaha ndaje, Nyagasani : niyemeje gukora ibigushimisha.

Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho,

ntashyire hamwe n’abagomeramana,

cyangwa ngo ajye mu ishyaka ry’abanyabinyoma!

Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,

ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;

ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,

ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje!

Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.

Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,

maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!»

Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari;

ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,

sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 22,1-14

Muri icyo gihe, Yezu yongera kubabwirira mu migani ati “Ingoma y’ijuru imeze nk’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we; agatuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, ariko banga kuza. Nuko yongera gutuma abandi bagaragu, kugira ngo babwire abatumiwe bati ‘Dore nateguye amazimano; ibimasa byanjye n’amatungo yanjye y’imishishe byabazwe, byose byatunganye nimuze mu bukwe.’ Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe mu murima we, undi mu bucuruzi bwe, maze abandi bafata abagaragu babagirira nabi, barabica. Umwami ararakara yohereza ingabo ze zirimbura abo babisha, kandi zitwika umugi wabo. Hanyuma abwira abagaragu be ati ‘Iby’ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye. Nimugende rero mu mayirabiri, mutumire mu bukwe abantu bose muhura.’ Abo bagaragu bakwira amayira bakoranya abo babonye bose, ari ababi ari n’abeza, maze inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa. Nuko umwami arinjira ngo arebe abari ku meza, maze ahabona umuntu utambaye iby’ubukwe. Aramubwira ati ‘Mugenzi wanjye, waje ute hano udafite umwambaro w’abakwe?’ Undi araceceka. Nuko umwami abwira abahereza ati ‘Nimumubohe amaguru n’amaboko, mumujugunye hanze mu mwijima, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.’ Koko hahamagarwa benshi, hagatorwa bake. »

Publié le