Amasomo yo ku wa kane, Icya 21 gisanzwe

Isomo rya 1: 1 Abanyatesaloniki 3,7-13

Bavandimwe, kugira ngo hatagira uhungabanywa n’aya makuba turimo, kuko musanzwe muzi ko ari yo twagenewe. Igihe twari iwanyu, twababuriye hakiri kare ko tuzahura n’amagorwa, kandi muzi ko ari ko byagenze. Ni cyo gituma aho naniriwe kwihangana, naboherereje intumwa kugira ngo menyeshwe iby’ukwemera kwanyu, hato Umushukanyi ataba yarabashutse, maze ibyo twakoze bikaba imfabusa. None ubu Timote atugezeho avuye iwanyu, atuzanira amakuru meza yerekeye ukwemera n’urukundo byanyu; yanatubwiye ko muhora mutwibuka, mukifuza kutubona nk’uko natwe tubyifuza. Bityo rero, bavandimwe, ukwemera kwanyu kwatumaze agahinda mu mpagarara no mu magorwa yacu yose. Ubu turumva tuguwe neza, ubwo mugikomeye muri Nyagasani. Mbese twashimira Imana dute kubera ibyishimo byose mudutera imbere yayo? Ijoro n’amanywa, dusaba Imana, tukayinginga dukomeje, ngo iduhe kwongera kubonana, maze tubongerere ibyo mukibuze mu kwemera kwanyu. Imana Data ubwayo, hamwe n’Umwami wacu Yezu, nibadutegurire urugendo ruzatugeza iwanyu. Namwe kandi, Nyagasani arabongeremo kandi yuzuze urukundo mufitanye, n’urwo mufitiye abantu bose, nk’uko natwe tubakunda. Nyagasani nakomeze imitima yanyu, igume mu butungane budahinyuka imbere y’Imana Umubyeyi wacu, kugeza igihe Umwami wacu Yezu azaza ashagawe n’abatagatifu be bose.

Zaburi ya 89 (90),3-4, 12-13, 14.17abc

Abantu ubasubiza mu mukungugu,

kuko wavuze uti «Bene muntu, nimusubire iyo mwavuye!»

Mu maso yawe imyaka igihumbi

ni nk’umunsi w’ejo wahise,

ni nk’isaha imwe y’ijoro.

Utwumvishe ko iminsi yacu ibaze,

bityo tuzagire umutima ushishoza.

Uhoraho, tugarukire! Uzaturakarira na ryari?

Babarira abagaragu bawe,

utugwirize ineza yawe kuva mu gitondo,

kugira ngo duhimbarwe iminsi yose y’ubugingo bwacu;

Nyagasani Mana yacu, utugaragarize ubugwaneza bwawe,

ukomeze imirimo y’amaboko yacu,

kandi uyihe kugira akamaro karambye!

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 24,42-51

Muri icyo gihe, Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye agira ati “Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho. Murabizi: iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe cy’ijoro umujura azaziraho, yabaye maso maze ntareke bamupfumurira inzu. Namwe rero nimube maso, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka. Mubirebye, ni nde mugaragu w’indahemuka kandi uzi ubwenge, atari uwo shebuja yemeye ushinga abo mu rugo rwe, kugira ngo ajye abaha igaburo ryabo ku gihe gikwiye? Hahirwa uwo mugaragu, shebuja azagaruka agasanga agenza atyo! Ndababwira ukuri: azamushinga ibyo atunze byose. Naho niba ari umugaragu mubi wibwira ati ‘Databuja aratinze’, maze agatangira gukubita bagenzi be, akarya, akanywa hamwe n’abasinzi, shebuja azaza umunsi atamwitezeho no ku isaha atazi, amwirukane, amuherereze mu gice cy’indyarya: aho azaririra kandi agahekenya amenyo.”

Publié le