Amasomo yo ku wa kane, icya 23 gisanzwe

Isomo rya 1: Abanyakolosi 3,12-17

Bavandimwe, naho mwebwe, ntore z’Imana, mukaba abatagatifu bayo ikunda byimazeyo, nimugire umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze, n’ukwiyumanganya. Nimwihanganirane kandi, niba umwe agize icyo apfa n’undi mubabarirane. Nk’uko Nyagasani yabababariye, namwe nimugenze mutyo. Ariko ikiruta ibyo byose, nimugire urukundo ruzabahuriza mwese mu butungane. Kandi amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe. Kandi mujye muhora mushimira.

Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose. Mujye mwigishanya kandi muhanane, mubigiranye ubwitonzi. Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. Ari ibyo muvuze, ari n’ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data.

Zaburi ya 150, 1-2, 3-4, 5-6

Alleluya!

Nimusingirize Imana mu Ngoro yayo ntagatifu,

muyisingirize aho itetse ijabiro!

 

Nimuyisingirize ibigwi yagize,

muyisingirize ubukuru bwayo butagira imbibi.

 

Nimuyisingize muvuza akarumbeti,

muyisingize mucuranga inanga n’iningiri.

Nimuyisingize muvuza ingoma kandi muhamiriza,

muyisingize mucuranga ibinyamirya, muvuza n’imyirongi.

Nimuyisingize muvuza ibyuma birangira,

muyisingize muvuza ibyuma binihira neza.

Ibihumeka byose nibisingize Uhoraho!

Alleluya!

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 6, 27-38

Muri icyo gihe, Yezu abwira rubanda ati “Mwe munyumva reka mbabwire : nimujye mukunda abanzi banyu, mugirire neza ababanga ; mwifurize ineza ababavuma, musabire abababeshyera. Nihagira ugukubita ku itama, umutege n’irindi. Nihagira ukwambura igishura cyawe, ntumwime n’ikanzu yawe. Ugusabye wese ujye umuha, n’ukwambuye icyawe ntukakimwake. Kandi uko mushaka ko abandi babagirira, abe ari na ko namwe mubagirira. 

“Niba mwikundiye ababakunda gusa mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha bakunda ababakunda ? Bisubiye kandi, niba mugirira neza ababagirira neza namwe, mwabishimirwa mute, ko n’abanyabyaha babigenza batyo ? Kandi nimuguriza gusa abo mwizeye ko bazabishyura, mwabishimirwa mute ? Abanyabyaha bo ntibaguriza abandi banyabyaha, bizeye ko na bo bazabagenzereza batyo !  Ahubwo nimujye mukunda abanzi banyu, mugire neza kandi mutange inguzanyo mutizeye inyiturano. Ubwo rero ingororano yanyu izaba nyishi, kandi muzaba mubaye abana ba Nyir’ijuru, kuko agirira neza indashima n’abagiranabi. “Nimube abanyampuhwe, nk’uko So ari Umunyampuhwe. Ntimugashije abandi, namwe mutazashinjwa ; ntimugacire abandi urubanza, namwe mutazarucirwa ; nimubabarire abandi, namwe muzababarirwe. Mujye mutanga, namwe muzahabwa : icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha ari cyo muzasubirizwamo.”

Publié le