Amasomo yo ku wa kane, Icya 27 gisanzwe

Isomo rya 1: Malakiya 3, 13-20a

Uhoraho aravuga ati « Muravuga amagambo ansesereza, hanyuma mukabaza muti “Ese amagambo twakuvuze ni ayahe ?” Muravuga muti “nta kamaro gukorera lmana. Bimaze iki gukurikiza amategeko yayo no kujya mu cyunamo imbere y’Uhoraho, Umugaba w’ingabo ? Ubu abirasi ni bo twita abanyamahirwe, ndetse n’abagiranabi ni bo bamerewe neza ; ubwo bagerageza Imana bwose nta cyo bibatwara !”

Ibyo byatumye abubaha Uhoraho bajya impaka, maze Uhoraho abatega amatwi yumva amagambo yabo. Nuko imbere ye handikwa mu gitabo amazina y’abantu bubaha Uhoraho, bakambaza izina rye. Nuko Uhoraho, Umugaba w’ingabo aravuga ati «Umunsi nzigaragaza, abo bantu bazaba abanjye, bazaba nk’umunani wanjye bwite. Nzabagirira neza nk’uko umubyeyi agenzereza umwana we umukorera ; bityo muzongere murebe imitandukanire y’intungane n’umugome, iy’ukorera Imana n’utayikorera. Dore haje Umunsi utwika nk’itanura ; abirasi bose n’abagome bakazagurumana nk’ibyatsi. Umunsi uje uzabahindura umuyonga, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuga, nta cyo uzabasigira na busa, cyaba umuzi cyangwa ishami. Naho mwebwe abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo.»

Zaburi ya 1, 1-2, 3-4a, 4b-6

R/ Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, 

akayazirikana umunsi n’ijoro !

 

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda :

 

Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga,

ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11, 5-13

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati « Tuvuge ko umwe yaba afite incuti akagenda ayigana mu gicuku, akayibwira ati “Mugenzi wanjye, nguriza imigati itatu ; dore incuti yanjye iri mu rugendo intungutseho, none mbuze icyo nyiha.” Hanyuma undi akamusubiriza mu nzu ati “Windushya ! Dore nakinze kandi jye n’abana banjye turaryamye ; sinshobora kubyuka ngo nguhe iyo migati.” 8Ndabibabwiye : n’aho atabyutswa no kumuhera ko ari incuti ye, yabyutswa n’uko yamubujije uburyo, maze akamuha ibyo akeneye byose. Nanjye ndabibabwiye nti : musabe muzahabwa ; mushakashake muzaronka ; mukomange muzakingurirwa. Kuko usaba wese ahabwa, ushakashaka akaronka, n’ukomanga agakingurirwa. Mbese ni nde mubyeyi muri mwe, umwana we yasaba umugati akamuhereza ibuye ? Cyangwa se yamusaba ifi, aho kuyimuha akamuhereza inzoka ? Cyangwa se yamusaba igi, akamuhereza manyenga ? Niba rero mwebwe n’ububi bwanyu muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha Roho Mutagatifu abamumusabye ?» 

Publié le