Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati 3,1-5
Mbega ngo muraba abapfu, Banyagalati ! Ni nde wabararuye kandi mwareretswe uko Kristu yabambwe ? Ndifuza ko mumenyesha iki cyonyine: ari ukuzuza amategeko, ari no kwakira ukwemera, icyabahesheje Roho ni ikihe ? Mbese mwabaye abapfu bigejeje aho ? Mwatangiye ibintu mufashijwe na Roho, none mwibwiye ko bizuzurizwa mu ruhu rw’umubiri? Mbega kuruhira ubusa? Ubonye n’iyo biba ku busa nyine! Mbese nyine, Ubaha Roho, akabakoramo ibitangaza, abigirira ko mwujuje amategeko cyangwa ko mwakiriye ukwemera?
Indirimbo: Luka 1,69-70.71-72.73-75
Yatugoboreye ububasha budukiza
mu nzu ya Dawudi umugaragu we,
nk’uko abahanuzi be batagatifu
bari barabitumenyesheje kuva kera
ko azadukiza abanzi bacu,
akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose.
Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu,
maze yibuka isezerano rye ritagatifu,
ya ndahiro yarahiye Abrahamu umubyeyi wacu,
avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu,
azaduha kumukorera nta cyo twikanga,
turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane,
iminsi yose y’ukubaho kwacu.