Amasomo yo ku wa Kane – Icya 28 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo: Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi 1,1-10

Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, ku batagatifujwe b’indahemuka muri Yezu Kristu: mbifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu,
Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose,
ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu.
Nguko uko yadutoreye muri We nyine,
mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose,
kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo,
turi intungane n’abaziranenge.
Igena ityo mbere y’igihe,
ko tuzayibera abana yihitiyemo,
tubikesheje Yezu Kristu.
Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo,
kugira ngo izahore isingirizwa ingabire
yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima.
Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye,
tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu,
ku rugero rw’ubusendere bw’ineza yayo,
ikaba yarabudusesekajemo ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose.
Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo,
wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera,
ngo izawuzuze ibihe bigeze:
umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose
ku Mutware umwe rukumbi, Kristu,
ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.

Zaburi : 97(98), 1, 2-3ab, 3cd-4, 5-6

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu

byatumye atsinda.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

Imipaka yose y’isi

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

 

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimuvuze impundu kandi muririmbe,

nimucurangire Uhoraho ku nanga,

ku nanga no mu majwi y’indirimbo,

mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda;

nimusingize Umwami, Uhoraho.

Ivanjili: Luka 11,47-54

Nimwiyimbire, mwe mwubakira imva z’abahanuzi kandi ari abasokuruza banyu babishe! Bityo muba muhamya kandi mugashima ibyo abasokuruza banyu bakoze: bo bishe abahanuzi, mwebwe mukubakira imva zabo. Ni cyo cyateye Imana Nyir’ubuhanga bwose kuvuga ngo ‘Nzabatumaho abahanuzi n’intumwa, bazica bamwe abandi babatoteze.’ Ni yo mpamvu ituma ab’iyi ngoma bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose yamenetse kuva isi igitangira, uhereye ku maraso ya Abeli kugeza ku ya Zakariya batsinze hagati y’urutambiro n’Ingoro. Koko ndabibabwiye: ab’iyi ngoma bazayaryozwa! Mwiyimbire, bigishamategeko, mwe mwatwaye urufunguzo rw’ubumenyi, mwebwe ubwanyu ntimwinjire, kandi n’abashatse kwinjira mukababuza!»
Yezu avuye aho ngaho, abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kumuzira no kumuvugisha menshi bamubaza, 54bamwinja kugira ngo bamufatire mu magambo ye.
Publié le