Isomo rya 1: Abanyaroma 6, 19-23
Bavandimwe, ndavuga ku buryo bw’abantu mbitewe n’intege nke zanyu. Ubwo mwari mwareguriye imibiri yanyu gukora ibiterasoni n’ubwigomeke, noneho rero nimuyegurire ubutungane butanga ubutagatifu. Koko rero igihe mwari abagaragu b’icyaha, ntimwagengwaga n’ubutungane. Mbese byabunguye iki icyo gihe ? Ko ahubwo ubu ngubu bibateye isoni, kuko amaherezo yabyo ari urupfu ! Ariko ubu ngubu, kuva aho mugobotorewe icyaha mukaba abagaragu b’Imana, mweze imbuto zigeza ku butagatifu, amaherezo akazaba ubugingo bw’iteka. Nuko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu, naho ingabire y’Imana ni ubugingo bw’iteka muri Kristu Yezu Umwami wacu.
Zaburi ya 1, 1-2, 3-4a, 4b-6
R/ Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho.
Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,
akirinda inzira y’abanyabyaha,
kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,
ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,
akayazirikana umunsi n’ijoro !
Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,
kikera imbuto uko igihe kigeze,
kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana ;
uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.
Naho ku bagiranabi si uko bigenda :
Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga,
ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,
n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.
Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,
naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 12, 49-53
Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati « Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana ! Hari batisimu ngomba guhabwa, mbega ukuntu umutima wanjye uhagaze kugeza igihe nzayihererwa ! Aho ntimwibwira ko nazanywe no gutera amahoro ku isi ? Oya, ndabibabwiye, ahubwo naje kubateranya. Koko kuva ubu, urugo rw’abantu batanu ruzicamo ibice, batatu barwanye babiri, babiri na bo barwanye batatu. Bazashyamirana, umugabo n’umuhungu we, umuhungu na se, umugore n’umukobwa we, umukobwa na nyina, nyirabukwe n’umukazana we, umukazana na nyirabukwe. »