Isomo rya 1: Izayi 41,13-20
Kuko jye, Uhoraho, Imana yawe,
ngufashe ukuboko kw’iburyo,
nkakubwira nti «Witinya ! Ni jye ugutabara !
Witinya Yakobo, wowe bahonyora nk’akanyorogoto,
witinya Israheli, n’ubwo ubu bakugereranya n’intumbi.
Ni jye ugutabara — uwo ni Uhoraho ubivuze.
Umuvunyi wawe ni Nyirubutagatifu wa Israheli.
Dore nkugize imashini nshya icukura ubutaka
kandi ifite amenyo asongoye,
ugiye gutengagura imisozi, uyishwanyaguze,
n’udusozi uduhindure umurama.
Uzayigosora itwarwe n’umuyaga,
maze serwakira iyinyanyagize.
Naho wowe uzasingiza Uhoraho,
uhimbarwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli.
Abasuzuguwe n’abatishoboye bashakashaka amazi,
ariko bikaba iby’ubusa,
ururimi rwabo rukumirana kubera inyota;
ni jye Uhoraho, uzabasubiza,
jyewe Imana ya Israheli, sinzabatererana.
Nzavubura inzuzi ku misozi itameraho akatsi,
mu mikokwe hadudubize amasoko,
ubutayu buhinduke ikidendezi,
n’ubutaka bwumiranye buhinduke amariba.
Nzameza amasederi mu butayu,
iminyinya, ibiti bihumura n’imitini;
ahantu h’amayaga mpatere imizonobari,
imisave n’imigenge bikurire hamwe,
bityo abantu barebe kandi bamenye,
bigishanye kandi bumve,
ko ari ikiganza cy’Uhoraho cyabikoze,
ko ari Nyir’ubutagatifu wa Israheli wabiremye.
Zaburi ya 144 (145), 1.9, 10-11, 12-13ab
Mana yanjye, mwami wanjye, nzakurata,
nzasingiza izina ryawe iteka ryose.
Uhoraho agirira bose ibambe,
Maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.
Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima,
Abayoboke bawe bagusingize !
Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe,
Batangaze ubushobozi bwawe.
Bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe,
N’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe.
Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose,
ubutegetsi bwawe buzaramba.
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 11,11-15
Yezu abwira rubanda ati « Ndababwira ukuri: mu bana babyawe n’abagore, ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita; nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru, aramuruta. Guhera igihe cya Yohani Batisita kugeza ubu, Ingoma y’ijuru iraharanirwa, ab’ibyihare ni bo bayikukana. Ni uko Abahanuzi bose kimwe n’Amategeko bavuze kugeza kuri Yohani. Kandi niba mushaka kunyemera, ni we Eliya wagombaga kuza. Ufite amatwi yo kumva niyumve! »