Amasomo yo ku wa Gatatu – Icya 3, Adiventi

Isomo rya 1: Intangiriro 49,1-2.8-10

Yakobo ahamagaza abana be, maze arababwira ati «Nimuterane, mbamenyeshe ibizababaho mu bihe bizaza. Nimwegerane mwumve, bana ba Yakobo,

mwumve so Israheli. Yuda, woweho abo muva inda imwe bazagusingiza. Ukuboko kwawe gutsikamiye ijosi ry’abanzi bawe, na bene so bazagupfukamira. Yuda, uri nk’icyana cy’intare,

mwana wanjye, uzamutse uvuye ku rugamba! Yaciye bugufi, abunda nk’intare, kandi nk’intare y’ingore, ni nde wamutsimbura? Inkoni y’ubwami ntizatirimuka mwa Yuda,
n’inkoni y’ubutware ntizajya kure y’ibirenge bye, kugeza igihe Uwo igenewe azazira, Uwo amahanga azayoboka.

Zaburi ya 71 (72), 1-2, 3-4, 7-8, 17

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,

uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;

acire umuryango wawe imanza ziboneye

kandi arengere n’ingorwa zawe.

 

Imisozi nikwize rubanda amahoro,

n’imirenge ibazanire ubutabera.

Azarenganura rubanda rugufi,

arokore abatindahare,

kandi aribate uwabakandamizaga.

Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba,

n’amahoro asesure, mu mezi atabarika.

Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,

avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.

 

Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,

ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba!

Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,

amahanga yose amwite umunyahirwe!

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 1,1-17

Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.
Abrahamu yabyaye Izaki,
Izaki abyara Yakobo,
Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be,
Yuda abyara Faresi na Zara, kuri Tamara,
Faresi abyara Esiromi,
Esiromi abyara Aramu.
Aramu abyara Aminadabu,
Aminadabu abyara Nahasoni,
Nahasoni abyara Salimoni.
Salimoni abyara Bowozi, kuri Rahabu,
Bowozi abyara Yobedi, kuri Ruta,
Yobedi abyara Yese,
Yese abyara umwami Dawudi.
 
Dawudi abyara Salomoni, ku mugore wa Uriya,
Salomoni abyara Robowamu,
Robowamu abyara Abiya,
Abiya abyara Asa,
Asa abyara Yozafati,
Yozafati abyara Yoramu,
Yoramu abyara Oziyasi,
Oziyasi abyara Yowatamu,
Yowatamu abyara Akazi,
Akazi abyara Ezekiyasi,
Ezekiyasi abyara Manase,
Manase abyara Amoni,
Amoni abyara Yoziyasi,
Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni.
 
Ijyanwabunyago ry’i Babiloni rirangiye
Yekoniyasi abyara Salatiyeli,
Salatiyeli abyara Zorobabeli,
Zorobabeli abyara Abiyudi,
Abiyudi abyara Eliyakimu,
Eliyakimu abyara Azori,
Azori abyara Sadoki,
Sadoki abyara Akimu,
Akimu abyara Eliyudi,
Eliyudi abyara Eleyazari,
Eleyazari abyara Matani,
Matani abyara Yakobo,
Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu.
Ibisekuruza byose hamwe rero ni ibi: kuva kuri Abrahamu kugeza kuri Dawudi, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva kuri Dawudi kugera ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni kugera kuri Kristu, ni ibisekuruza cumi na bine.
Publié le