Amasomo yo ku wa kane – Icya 3 cy’Igisibo

Isomo rya 1: Yeremiya 7,23-28

Gusa nabisabiye ibi bikurikira: Nimwumve ijwi ryanjye nzababere Imana, namwe muzambere umuryango; mukurikire neza inzira mberetse, bityo muzahirwa. Ariko ntibumvise, nta bwo bateze amatwi, ahubwo bigenjereje uko bishakiye, maze banangira umutima ku buryo buteye ishozi; aho bandebye bantera umugongo.
Kuva abasekuruza babo bava mu gihugu cya Misiri, sinigeze ntuza kuboherereza buri munsi abagaragu banjye bose b’abahanuzi kugeza na n’ubu. Ariko ntibanyumvise, nta bwo banteze amatwi, bashingaritse ijosi ryabo, barusha abasekuruza babo ubugome. Ubasobanurira ayo magambo yose, ariko ntibakumve. Urabahamagara, ariko ntibakwitabe. None rero ubabwire uti «Dore umuryango utumva Uhoraho Imana yawo, ukanga kwigishwa: ukuri kwarayotse, ntikukirangwa ku munwa wabo.»

Zaburi ya 94(95),1-2.6-7ab.7d-9a

Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho,
turirimbe Urutare rudukiza;
tumuhinguke imbere tumurata,
tumuririmbire ibisingizo.

Nimwinjire, duhine umugongo twuname;
dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.
Kuko we ari Imana yacu,
naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,
n’ubushyo buragiwe n’ikiganza cye.

Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!
«Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba,
nko ku munsi w’i Masa, mu butayu,
aho abasekuruza banyu banyinjaga,
aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 11,14-23

Umunsi umwe Yezu yariho yirukana roho mbi yari yagize umuntu ikiragi. Roho mbi imaze kumuvamo, ikiragi kiravuga, abantu bose baratangara. Icyakora bamwe muri bo baravuga bati «Belizebuli, umutware wa roho mbi, ni we yirukanisha roho mbi.» Naho abandi bamusaba ikimenyetso kivuye mu ijuru bamwinja. Yezu amenya ibyo batekereza, arababwira ati «Ingoma yose yibyayemo amahari irarimbuka, n’amazu yayo yose akagwirirana. Niba rero Sekibi yibyayemo amahari, ingoma ye izakomera ite, ko muvuga ngo roho mbi nzirukanisha Belizebuli? Niba ari Belizebuli nirukanisha roho mbi, abana banyu bo bazirukanisha nde? Ni bo rero bazababera abacamanza. Ariko niba ari urutoki rw’Imana nirukanisha roho mbi, ni uko Ingoma y’Imana yabagezemo.
Iyo umuntu w’umunyamaboko kandi ufite intwaro arinze urugo rwe, ibye biba amahoro. Ariko iyo haje umurusha amaboko akamutsinda, akamwambura intwaro yari yiringiye, amunyaga ibye akabigaba. Utari kumwe nanjye, aba andwanya; n’utarunda hamwe nanjye, aba anyanyagiza.

Publié le