Amasomo yo ku wa Kane – Icya 3 gisanzwe

Isomo rya 1: Abahebureyi 10, 19-25

Bavandimwe, dufite ubwizere buhagije bwo kuzataha mu ngoro ntagatifu, tubikesheje amaraso ya Kristu. Yaduhangiye inzira nshya kandi nyabuzima ihinguranya umubambiko, ari byo kuvuga umubiri we. Tukaba ubu dufite Umuherezagitambo uhebuje uyobora inzu y’Imana. Nitumwegerane rero umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye. Nitwikomezemo amizero yacu tudacogora, kuko Uwatugiriye amasezerano ari indahemuka. Bamwe bajye bita ku bandi, duterana umwete mu rukundo no mu bikorwa byiza. Ntitukihunze amakoraniro yacu nk’uko bamwe babigizemo akamenyero; ahubwo niturusheho guterana inkunga, cyane cyane ndetse ubwo mubona ko umunsi wa Nyagasani wegereje.

Zaburi ya 23(24),1-2, 3-4ab,5-6

R/ Dore imbaga itabarika y’abagushakashaka!

Isi ni iy’Uhoraho, hamwe n’ibiyirimo,

Yose ni iye, hamwe n’ibituyeho byose.

Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja,

Anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.

Ni nde uzazamuka ku musozi w’Uhoraho,

Maze agahagarara ahantu he hatagatifu?

Ni ufite ibiganza bidacumura n’umutima usukuye,

ntararikire na busa ibintu by’ amahomvu.

 

Uwo azabona umugisha w’Uhoraho,

n’ubutungane bukomoka ku Mana umukiza we.

Bene abo ni bo bagize ubwoko bw’abamushaka,

bagashakashaka uruhanga rwawe, Mana ya Yakobo.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 4,21-25

Muri icyo gihe, Yezu yongera kubwira abigishwa be uyu mugani ati «Harya bazanira itara kugira ngo baryubikeho icyibo, cyangwa ngo barishyire munsi y’urutara? Si ukugira ngo rishyirwe ku gitereko cyaryo? Koko rero, nta cyahishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga rizahera ritamenyekanye! Ufite amatwi yo kumva, niyumve!» Arongera aravuga ati«Mwitondere ibyo mwumva. ipimisho muzageresha ni cyo namwe muzagererwamo, ndetse muzarengerezwaho. Kuko ufite byinshi azongererwa, naho ufite bike na byo akazabyakwa.»

Publié le