Amasomo yo ku wa Kane – Icya 30 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Abanyefezi 6,10-20

Ahasigaye rero, nimugire ubutwari muri Nyagasani, mugire imbaraga ze zibashoboza byose. Nimwambare intwaro zikomoka ku Mana, kugira ngo mubashe guhangara imitego ya Sekibi. Erega abanzi turwana si abantu, ahubwo abo turwana ni Ibikomangoma, n’Ibihangange, n’Abagenga b’iyi si y’umwijima, n’izindi roho mbi zo mu kirere. Nuko rero nimwitwaze intwaro z’Imana, kugira ngo muzashobore gukomera ku munsi mubi, muzatsinde mudacogoye. Ngaho rero, nimuhagarare gitwari! Ukuri mukugire nk’umukandara mukenyeje, ubutungane mubwambare nk’ikoti ry’icyuma, umwete wo kogeza Inkuru Nziza y’amahoro ubabere nk’inkweto mu birenge. Ariko cyane cyane muhorane ukwemera, kubabere nk’ingabo izazimya imyambi igurumana ya Nyakibi. Nimwakire ingofero y’Umukiro, n’inkota muhawe na Roho, ari yo Jambo ry’Imana.
Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza ku buryo bwose mubwirijwe na Roho; mubyitondere kandi musabire ubutitsa abatagatifujwe bose. Nanjye munsabire kugira ngo mpabwe imbaraga zo kuvuga nshize amanga, namamaza iyobera ry’Inkuru Nziza 20mbereye intumwa n’ubwo ndi mu munyururu bwose. Icyampa ngo nshobore kuvuga ibyayo nshize amanga, uko mbigomba.

Zaburi ya 143(144), 1-2a, 1a.2bcd, 9-10

Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye,
we utoza amaboko yanjye ibyo kurwana,
n’intoki zanjye ibyo kurema urugamba.
Ni we mbaraga zanjye, n’ubuhungiro bwanjye,
Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye,
ibirindiro byanjye n’umukiza wanjye;
ni we ngabo inkingira, nkihugika iruhande rwe;
ni na we ucogoza amahanga ngo nyategeke.
Mana yanjye, nzakuririmbira indirimbo nshya,
ngucurangire inanga y’imirya cumi,
wowe uha abami kuganza,
ugakiza Dawudi, umugaragu wawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 13,31-35

Icyo gihe bamwe mu Bafarizayi begera Yezu, baramubwira bati «Haguruka, uve hano, kuko Herodi ashaka kukwicisha.» Arabasubiza ati «Nimujye kubwira uwo muhari muti ‘Uyu munsi n’ejo ndirukana roho mbi, nkize n’abarwayi, maze ku munsi wa gatatu nzabe ndangije.’ Ariko uyu munsi, ejo n’ejobundi, ngomba gukomeza urugendo rwanjye, kuko bidakwiye ko umuhanuzi apfira ahandi hatari i Yeruzalemu. Yeruzalemu, Yeruzalemu, wowe wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho, ni kangahe nashatse kwegeranya abana bawe, nk’uko inkoko ibundikira abana bayo mu mababa, ariko wowe ukanga! Dore inzu mutuyemo izabasenyukiraho. Koko rero ndabibabwiye: ntimuzongera kumbona ukundi kugeza igihe muzavugira muti ‘Nasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’»
Publié le