Isomo rya 1: Abanyaroma 14, 7-12
Bavandimwe, nta n’umwe muri twe ubereyeho we ubwe, kandi nta n’umwe upfira we ubwe. Niba turiho, tubereyeho Nyagasani ; niba kandi dupfuye, dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani. Koko rero ni cyo cyatumye Kristu apfa akazuka, kwari ukugira ngo abe ari we ugenga abapfuye n’abazima. Wowe rero, ni iki gituma ucira umuvandimwe wawe urubanza? Cyangwa ni iki gituma usuzugura umuvandimwe wawe, ko twese tuzashyikirizwa urukiko rw’Imana ? Kuko byanditswe ngo « Ndahiye ubuzima bwanjye – uwo ni Nyagasani ubivuga – icyitwa ivi cyose kizampfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kizamamaze Imana. » Nuko rero, umuntu wese azisobanurira ibye imbere y’Imana.
Zaburi ya 26 (27),1,4, 13 -14
R/ Nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho, mu gihugu cy’abazima.
Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,
ni nde wantera ubwoba ?
Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,
ni nde wankangaranya ?
Ikintu kimwe nasabye Uhoraho kandi nkaba ngikomeyeho,
ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,
iminsi yose y’ukubaho kwanjye,
kugira ngo mpore nirebera uburanga bw’Uhoraho,
kandi nite ku Ngoro ye ntagatifu.
Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,
mu gihugu cy’abazima.
Ihangane, wizigire Uhoraho,
ukomeze umutima, ube intwari !
Rwose wiringire Uhoraho !
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 15, 1-10
Muri icyo gihe, abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bose bashaka kumwumva. Abafarizayi n’abigishamategeko batangira kwijujuta bavuga bati « Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira na bo » Nuko Yezu abacira uyu mugani ati « Ni nde muri mwe wagira intama ijana, imwe muri zo yazimira ntasige za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku gasozi akajya gushakashaka iyazimiye kugeza igihe ayibonye ? Iyo amaze kuyibona ayiterera ku bitugu yishimye. Yagera iwe agakoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati “Nimuze twishimane, kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye !” Ndabibabwiye : nguko uko umunyabyaha umwe wisubiraho azatera ibyishimo mu ijuru, birenze iby’intungane mirongo urwenda n’icyenda zidakeneye kwisubiraho.
«Cyangwa se ni nde mugore wagira ibiceri cumi, kimwe cyatakara ntacane itara ngo akubure inzu, ashakashake kugeza igihe akiboneye ? Iyo amaze kukibona akoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati “Nimuze twishimane, kuko nabonye igiceri cyanjye nari natakaje !” Ndabibabwiye : nguko uko abamalayika b’Imana bazishima kubera umunyabyaha umwe wisubiyeho. »