Amasomo yo ku wa Kane – Icya 31 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Abanyafilipi 3,3-8

Burya ni twe twagenywe by’ukuri, twe dusenga Imana ku bwa Roho wayo, twe dufite ikuzo ryacu muri Yezu Kristu, aho kwiringira umubiri.
Icyakora jyewe ubwanjye simbuze impamvu zo kwiringira iby’umubiri, ndetse nzirusha uwo ari we wese wabyiringira: Jyewe, wagenywe ku munsi wa munani, nkaba uwo mu muryango wa Israheli no mu nzu ya Benyamini, Umuhebureyi ukomoka ku Bahebureyi, n’Umufarizayi mu byerekeye Amategeko! Ku byerekeye umwete, natoteje Kiliziya; naho ku byerekeye ubutungane bukeshwa amategeko, simpinyuka.
Ariko ibyo byose byampeshaga agaciro, nasanze ari igihombo, kubera Kristu. Ndetse nsanga ko ibintu byose ari igihombo ubigereranije n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya Umwami wanjye Yezu Kristu. Kubera We nemeye guhara byose no kubyita umwanda, kugira ngo nunguke Kristu.

Zaburi ya  104 (105), 2-3, 4-6, 5.7

Nimumuririmbire, mumucurangire,

nimuzirikane ibitangaza yakoze;

nimwishimire izina rye ritagatifu,

muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho!

 

Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha,

mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.

Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,

ibitangaza yakoze, n’amatangazo yivugiye,

mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be!

 

Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,

ibitangaza yakoze, n’amatangazo yivugiye,

Ni we Uhoraho, Imana yacu,

umugenga w’isi yose.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 15,1-10

Nuko abasoresha n’abanyabyaha basanga Yezu bose, bashaka kumwumva. Abafarizayi n’abigishamategeko batangira kwijujuta, bavuga bati «Uyu muntu ko yakira abanyabyaha akanasangira na bo!» Nuko Yezu abacira uyu mugani, ati «Ni nde muri mwe wagira intama ijana, imwe muri zo yazimira, ntasige za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku gasozi, akajya gushakashaka iyazimiye kugeza igihe ayiboneye? Iyo amaze kuyibona ayiterera ku bitugu yishimye. Yagera iwe agakoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati ‘Nimuze twishimane, kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye!’ Ndabibabwiye: nguko uko umunyabyaha umwe wisubiraho azatera ibyishimo mu ijuru, birenze iby’intungane mirongo urwenda n’icyenda zidakeneye kwisubiraho. Cyangwa se, ni nde mugore wagira ibiceri cumi, kimwe cyatakara, ntacane itara ngo akubure inzu, ashakashake kugeza igihe akiboneye. Iyo amaze kukibona akoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati ‘Nimuze twishimane, kuko nabonye igiceri cyanjye nari natakaje!’ Ndabibabwiye: nguko uko abamalayika b’Imana bazishima kubera umunyabyaha umwe wisubiyeho.»
Publié le