Amasomo yo ku wa kane, Icya 32 gisanzwe

Isomo rya mbere: Ubuhanga 7,22-30.8,1

Koko rero, Ubuhanga bubamo umwuka w’ubwenge kandi mutagatifu,
umwe rukumbi, ubumbatira byose, ugacengera byose,
ugira ubwibakure, wihariye, ukazira ikizinga,
ubengerana, udahindagurika, ukunda icyiza, ukagira ubwira,
utavogerwa, ukagira neza kandi ukaba incuti ya muntu,
utajegajega, ukiringirwa kandi ugatuza,
ushobora byose, ukagenzura byose,
ucengera roho zose, ari iz’inyabwenge,
iz’inzirabwandure n’iz’abahanga.
Ubuhanga kandi buratebuka kurusha ibyihuta byose,
bukinjira kandi bugacengera byose bubikesha kuzira ubwandure,
bukaba impumuro y’ububasha bw’Imana,
n’ububengerane bw’imirase y’ikuzo ry’Umushoborabyose,
ni na yo mpamvu butinjirwamo n’ubwandure ubwo ari bwo bwose.
Ubuhanga ni icyezezi cy’urumuri ruhoraho,
indorerwamo izira ikizinga y’ibikorwa by’Imana,
bukaba n’ishusho y’ubuntu bwayo.
N’ubwo ari bumwe rukumbi, bushobora byose,
bukavugurura isi kubera ko budahinduka,
maze uko ibihe bisimburana bugatura mu mitima y’intungane,
kugira ngo bubahindure incuti z’Imana n’abahanuzi,
kuko Imana yikundira gusa ababana n’Ubuhanga.
Koko rero, burusha izuba kwakirana, bugasumbya inyenyeri;
ubugereranyije n’urumuri, burarusumba kure:
urumuri rusimburwa n’umwijima,
ariko ikibi ntikiganza Ubuhanga.
Bwisanzurana imbaraga kuva ku mpera y’isi kugera ku yindi,
maze bukayitegekana urugwiro.

Zaburi ya 118(119),89.90.91.130.135.175

Uhoraho, iteka ryose
ijambo ryawe rihoraho mu ijuru.
Ukuri kwawe guhoraho kuva mu gisekuruza kujya mu kindi;
isi wayishinze ubutajegajega.

Kugeza uyu munsi, byose biracyariho uko wabishatse,
kuko isi yose ikugaragiye.
Guhishura amagambo yawe ni urumuri,
abiyoroshya akabaha ubwenge.

Umurikishe uruhanga rwawe ku mugaragu wawe,
kandi unyigishe amategeko yawe.
Icyampa ngo mbereho kugusingiza,
maze amateka waciye ambere ikiramiro.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 17,20-25.

Abafarizayi baramubaza bati «Ingoma y’Imana izaza gihe ki?» Yezu arabasubiza ati «Ingoma y’Imana ntizaza yigaragaza mu maso y’abantu, ngo bagire bati ’Ngiyi, ngiriya.’ Ahubwo nimumenye ko Ingoma y’Imana ibarimo.»
Yongera kubwira abigishwa be, ati «Hazaza igihe muzifuza kubona nibura umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona. Bazababwira bati ‘Dore nguyu, nguriya.’ Ntimuzajyeyo, ntimuzirukireyo. Koko rero, nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’isi, ukabonekera mu rundi, ni ko n’Umwana w’umuntu azaza ku munsi yigeneye. Ariko agomba kubanza kubabara cyane, kandi abantu b’iyi ngoma bamwihakane.

Publié le