Amasomo yo ku wa Kane – Icya 32 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Filemoni 1,7-20

Koko, muvandimwe, nagize ibyishimo bikomeye, kandi ndahozwa ku mpamvu y’urukundo rwawe, numvise ukuntu wahumurije imitima y’abatagatifujwe. Kubera ibyo, n’ubwo mfite uburenganzira bwose muri Kristu bwo kugutegeka ibyo ugomba gukora, mpisemo kwiyambaza urukundo, jyewe Pawulo w’umusaza, nkubitiyeho no kuba ndi infungwa kubera Yezu Kristu ubu ngubu. Ndagutakambira kubera umwana wanjye nabyariye mu buroko , Onezimi uwo nguwo, wakubereye imburamumaro, ariko noneho azatubera twembi ingirakamaro. Ubu ndamukugaruriye, we nkoramutima yanjye. Nashakaga kumugumana hafi yanjye, kugira ngo ajye amfasha mu kigwi cyawe, muri ubu buroko nafungiwemo mporwa Inkuru Nziza. Ariko nta cyo nashatse gukora utabyemeye, kugira ngo icyo gikorwa cyiza kitakubera agahato, ahubwo gituruke ku bwende bwawe. Kandi wenda wamubuze igihe gito none arakugarukiye, kugira ngo uzamuhorane iteka. Uzasanga atakiri umucakara, ahubwo atambutse umucakara, usange ari umuvandimwe wawe ukunda: jyeweho ni ko amereye rwose, nawe ni ko azakumerera ndetse arusheho, ari mu maso y’abantu, ari no mu maso ya Nyagasani. Niba rero wemera ko ndi incuti yawe, uramwakire nk’uko wanyakira. Kandi niba hari icyawe yatwaye cyangwa akaba akurimo umwenda , uzabimbaze. Jyewe Pawulo ndabyiyandikiye ubwanjye: nzabyishyura . . . siniriwe mvuga ko nawe undimo umwenda , kandi uwo mwenda ni wowe ubwawe. Ngaho, muvandimwe, ungirire ubwo buntu muri Nyagasani, ushimishe umutima wanjye muri Kristu!

Zaburi ya 145(146),  6, 6c-7, 8-9a, 9ab-10

We Muremyi w’ijuru n’isi,

inyanja n’ibiyirimo byose,

akaba mudahemuka iteka ryose,

 

akaba mudahemuka iteka ryose,

akarenganura abapfa akarengane,

abashonji akabaha umugati.

Uhoraho abohora imfungwa,

 

Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,

Uhoraho agakunda ab’intungane.

Uhoraho arengera abavamahanga,

 

Uhoraho arengera abavamahanga,

agashyigikira impfubyi n’umupfakazi,

ariko akayobagiza inzira z’ababi.

Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo,

akaba Imana yawe, Siyoni,

uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 17,20-25

Abafarizayi baramubaza bati «Ingoma y’Imana izaza gihe ki?» Yezu arabasubiza ati «Ingoma y’Imana ntizaza yigaragaza mu maso y’abantu, ngo bagire bati ‘Ngiyi, ngiriya.’ Ahubwo nimumenye ko Ingoma y’Imana ibarimo.» Yongera kubwira abigishwa be, ati «Hazaza igihe muzifuza kubona nibura umwe mu minsi y’Umwana w’umuntu, ariko ntimuzawubona. Bazababwira bati ‘Dore nguyu, nguriya.’ Ntimuzajyeyo, ntimuzirukireyo. Koko rero, nk’uko umurabyo urabiriza mu ruhande rumwe rw’isi, ukabonekera mu rundi, ni ko n’Umwana w’umuntu azaza ku munsi yigeneye. Ariko agomba kubanza kubabara cyane, kandi abantu b’iyi ngoma bamwihakane.

Publié le