Amasomo yo ku wa kane, icya 33 gisanzwe

Isomo rya 1: 2  Abamakabe 2,15-29

Nuko abatware b’ingabo z’umwami bari bashinzwe gutesha rubanda iby’iyobokamana, baza i Modini bazanywe no gutura ibitambo. Abayisraheli benshi barahabasanga, ariko Matatiyasi n’abahungu be bajya ukwabo. Abatware b’ingabo z’umwami ni ko guterura, babwira Matatiyasi, bati «Uri umutware w’ikirangirire muri uyu mugi, ushyigikiwe n’abahungu bawe n’abavandimwe. Ngaho rero ngwino, abe ari wowe ubanziriza abandi kubahiriza itegeko ry’umwami, mbese nk’uko amahanga yose, abantu bo muri Yuda n’abasigaye i Yeruzalemu babigize. Bityo wowe n’abahungu bawe muzabarirwe mu ncuti z’umwami, muzagororerwe feza na zahabu, n’ibindi by’amoko menshi.» Matatiyasi abasubiza mu ijwi riranguruye, ati «Niba imiryango yose iri mu gihugu cy’umwami imwumvira, buri muryango ukirengagiza imigenzo y’abasekuruza bawo igakurikiza amategeko ye, jyewe, abahungu banjye n’abavandimwe banjye, tuzakurikiza Isezerano ry’abasekuruza bacu. Imana iraturinde kwihakana Amategeko n’ibikorwa tugomba gukurikiza. Nta bwo tuzumvira amategeko y’umwami, atuma duteshuka ku migenzo yacu ku buryo twabogamira iburyo cyangwa ibumoso.»
Ngo amare kuvuga ayo magambo, Umuyahudi aratambuka bose bamureba, kugira ngo ature igitambo ku rutambiro rw’i Modini, nk’uko iteka ry’umwami ryabitegekaga. Matatiyasi ngo abibone, ishyaka rimugurumanamo yumva agize akanyabugabo; uburakari buba bwose maze ariruka amusogotera ku rutambiro. Umuntu w’umwami wategekaga gutura ibitambo na we amutsinda aho, nuko urutambiro ararusenya. Yarwaniye Amategeko ishyaka nk’iryo Pinehasi yigeze kugira, igihe yishe Zimiri mwene Salu. Nuko Matatiyasi atera hejuru mu ijwi riranguruye, abwira umugi wose ati «Abantu bose biyumvamo ishyaka ry’Amategeko kandi bakaba bashyigikiye Isezerano, nibankurikire!»Matatiyasi ubwe n’abahungu be bahungira mu misozi, basiga mu mugi ibyo bari batunze byose.
Nuko abantu benshi bifuzaga gukomeza ubutungane no gukurikiza Amategeko, baramanuka bajya kwiturira mu butayu.

Zaburi ya 49 (50), 1-2. 5.7ac. 14-15

Imana nya mana, ari yo Uhoraho,
ivuze ijambo rikoranya isi yose,
guhera mu burasirazuba kugeza mu burengero bwaryo.
Imana irabagiraniye kuri Siyoni,
yo, bwiza buzira inenge.

Iti «Nimunkoranyirize abayoboke banjye,
ba bandi twagiranye igihango kigasozwa n’igitambo!»
Na yo iti «Tega amatwi, muryango wanjye, ngiye kuvuga;
jyewe Imana, nkaba n’Imana yawe!

Ahubwo jya utura Imana igitambo cyo kuyishimira,
kandi wuzuze amasezerano wagiriye Umusumbabyose;
hanyuma uzabone ubunyiyambaza igihe cy’amagorwa,
ubwo rero nzagutabara, maze nawe unsingize.»

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 19,41-44

Amaze kwegera umugi no kuwitegereza, arawuririra, avuga ati «Ubonye uyu munsi iyo ugera waramenye icyaguhesha amahoro! Noneho rero byarakwihishe. N’iminsi iragusatiriye, maze abanzi bawe bazakugote, bagutangatange, bakwagirize impande zose. Bazakurimburana n’abana bawe bazaba bakurimo, kandi ntibazagusigira n’ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe Imana yakugendereyeho.»

Publié le