Amasomo yo ku wa Kane – Icya 33 gisanzwe, A, Mbangikane

Isomo rya 1: Ibyahishuwe 5,1-10

Nuko mu kiganza cy’iburyo cy’Uwicaye ku ntebe y’ubwami, mpabona igitabo cyanditsweho imbere n’inyuma, gifungishije za kashe ndwi. Ubwo mbona Umumalayika w’igihangange, wamamazaga mu ijwi riranguruye ati «Ni nde ukwiriye guhambura za kashe, akabumbura igitabo?» Ariko ari mu ijuru, ari ku isi, ari n’ikuzimu, ntihagira n’umwe uboneka, washobora kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo. Nuko ndarira cyane, kubera ko nta n’umwe ubonetse, waba akwiriye kubumbura igitabo cyangwa kukirebamo. Ariko umwe muri ba Bakambwe arambwira ati «Wirira! Dore intare yo mu muryango wa Yuda, inkomoko ya Dawudi, yaratsinze; ni we uzahambura igitabo, ahambure n’ikashe zacyo uko ari indwi.»

Nuko mbona Ntama ameze nk’uwishwe, ahagaze hagati y’intebe y’ubwami , akikijwe na bya Binyabuzima bine n’Abakambwe. Yari afite amahembe arindwi n’amaso arindwi , ari zo za roho z’Imana zoherejwe ku isi hose. Ahera ko araza kugira ngo yakire igitabo cyari mu kiganza cy’iburyo cy’Uwicaye ku ntebe y’ubwami. Ngo amare kwakira igitabo, bya Binyabuzima bine n’Abakambwe makumyabiri na bane, bapfukama imbere ya Ntama. Buri wese yari afite inanga n’ibyotezo bya zahabu byuzuyemo imibavu, ari yo masengesho y’abatagatifu. Baririmba rero indirimbo nshya, bavuga bati «Ukwiriye guhabwa igitabo no guhambura ikashe zigifunze, kuko wishwe, maze ku bw’amaraso yawe ugacungurira Imana abantu bo mu miryango yose, mu ndimi zose, mu bihugu byose, no mu mahanga yose, maze ukabagira ingoma n’abaherezagitambo b’Imana yacu, maze bakazima ingoma ku isi.»

Zaburi ya 149, 1-2, 3-4, 5-6a.9b

Alleluya!

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be.

Israheli niyishimire Uwayiremye,

abahungu b’i Siyoni bahimbazwe

n’ibirori bakorera umwami wabo.

Nibasingize izina rye bahamiriza,

bamuvugirize ingoma n’inanga.

Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we,

ab’intamenyekana akabahaza umukiro.

Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza,

ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo;

bakore mu gahogo barata Imana,

Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana!

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 19,41-44

Amaze kwegera umugi no kuwitegereza, arawuririra, avuga ati «Ubonye uyu munsi iyo ugera waramenye icyaguhesha amahoro! Noneho rero byarakwihishe. N’iminsi iragusatiriye, maze abanzi bawe bazakugote, bagutangatange, bakwagirize impande zose. Bazakurimburana n’abana bawe bazaba bakurimo, kandi ntibazagusigira n’ibuye rigeretse ku rindi, kuko utamenye igihe Imana yakugendereyeho

Publié le