Isomo rya 1: Abahebureyi 12,1-4
Bavandimwe, nubwo duhagarikiwe n’inteko ingana ityo y’ababaye intwari mu kwemera, nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza, maze tuboneze inzira ubutagerura mu ntambara twahamagariwe, duhanze amaso Yezu, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu, We wemeye guhara ibyishimo byari bimukwiye, akiyumanganya umusaraba adatinya ko byamuviramo ikimwaro, nuko kuva ubwo akicara iburyo bw’intebe y’Imana. Koko nimutekereze uwababajwe cyane n’abanyabyaha bari bamwibasiye, agira ngo imitima yanyu itazacogozwa n’ukwiheba. Ntimurarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha murimo.
Zaburi ya 21(22),26-27,28.30, 31-32
R/ Abashakashaka Uhoraho bazamusingiza.
Nyagasani, ni wowe nzaharira ibisingizo byanjye mu
ikoraniro rigari;
imbere y’abagutinya, nzubahiriza amasezerano nakugiriye.
Abakene bazarya maze bahage,
abashakashaka Uhoraho bazamusingiza babwirana bati
«Murakarama mwese, munezerwe ubuziraherezo!»
Isi yose aho iva ikagera,
izabyibuka maze igarukire Uhoraho,
imiryango yose y’amahanga imupfukamire.
Abakomeye bose bo ku isi baramupfukamiye,
Ababereyeho kuzapfa bose bemeye kumugandukira.
Urubyaro rwabo ruzamukeza,
ruzamenyekanye Uhoraho mu bisekuruza bizaza;
ruzamamaza ubutungane bwe,
imbaga izavuka nyuma ruyitekerereze ibyo Uhoraho yakoze.
Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 5,21-43
Muri icyo gihe, Yezu ngo amare kugera ku nkombe yo hakurya ari mu bwato, ikivunge cy’abantu kimuhombokaho bamusanga aho yari ahagaze ku nkombe y’inyanja. Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu apfukama imbere ye, amutakambira akomeje ati «Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino umuramburireho ibiganza akire, abeho.» Yezu ajyana na we, na cya kivunge cy’abantu kiramukurikira; kimubyiganaho. Ubwo rero hakaba umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri. Yari yarahababariye cyane kubera abavuzi benshi, ahamarira ibintu bye byose ariko ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo akarushaho kumererwa nabi. Uwo mugore rero yari yarumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, aturuka inyuma ye mu kivunge cy’abantu, nuko akora ku myambaro ya Yezu. Yaribwiraga ati«Byibuze ninkora ku myambaro ye, ndakira.» Akiyikoraho isoko y’amaraso irakama, maze yumva mu mubiri we akize icyo yari arwaye. Ako kanya Yezu yumva ko ububasha bumuvuyemo. Arahindukira abaza ikivunge cy’abantu ati «Ni nde ukoze ku myambaro yanjye?» Abigishwa be baramubwira bati «Urabona iki kivunge cy’abantu bakubyiga impande zose, maze ukavuga ngo ninde unkozeho?» Nuko areba impande zose ngo amenye uwakoze ibyo. Umugore rero wari uzi ibyamubayeho, aza afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi, amupfukama imbere, amubwiza ukuri kose. Yezu aramubwira ati «Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe.» Mu gihe akivuga ibyo, haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati «Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?» Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati«Witinya! Upfa kwemera gusa!» Nuko ntiyareka hagira undi umukurikira, uretse Petero na Yakobo, na Yohani murumuna wa Yakobo. Bageze mu rugo rw’umutware w’isengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abantu bariraga, bacura imiborogo. Ngo yinjire, arababwira ati «Urwo rusaku n’ayo marira ni iby’iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.» Nuko baramuseka. Amaze guheza bose, ajyana na se na nyina b’umwana, n’abari kumwe na we, maze yinjira aho umwana yari ari. Nuko afata umwana ukuboko, aramubwira ati «Talita kumi», bigasobanura ngo «Mukobwa, ndabikubwiye: haguruka!» Ako kanya umukobwa arahaguruka atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri. Nuko ubwoba bwinshi burabataha bose. Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire.