Amasomo yo ku wa Kane – Icya 4 gisanzwe

Isomo rya 1: Abahebureyi 12,18-19.21-24

Bavandimwe, ntimwaje mugana ibintu bigaragara, nk’umuriro uhinda cyangwa igicu kibuditse, umwijima cyangwa inkubi y’umuyaga, umworomo w’impanda cyangwa ijwi risakabaka, ku buryo abaryumvise basabye ngo bekongera kuryumva. Ibyo babonye byari biteye ubwoba kugeza aho Musa avuga ati «Nakutse umutima, none ndadagadwa!» Mwebweho mwaje mugana umusozi wa Siyoni n’umurwa w’Imana Nzima, ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru, n’inteko itabarika y’abamalayika bakereye ibirori; mwasanze ikoraniro ry’abavukambere banditswe mu ijuru, mwegera n’Imana Umucamanza wa bose, n’intungane zageze ku ndunduro, mwegera kandi Yezu, We muhuza w’Isezerano rishya ku bw’amaraso yamishwe, aruta kure ay’Abeli.

Zaburi ya 47 (48), 2-3a, 3b- 4, 9, 10-11

Uhoraho ni igihangange akwiriye gusingirizwa bihebuje

mu murwa w’Imana yacu.

Umusozi we mutagatifu urajimije mu bwiza,

ukanezeza isi yose!

Umusozi wa Siyoni uri hariya mu majyaruguru,

ni wo wubatseho umurwa w’umwami w’igihangange;

Imana ituye hagati mu ngoro zaho,

ikaherekanira ko ari yo buhungiro butavogerwa.

Uko twabyumvise, ni ko twabyiboneye,

mu murwa w’Imana yacu,

mu murwa w’Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

wa wundi Imana ishyigikiye ubuziraherezo.

Mana yacu, duhora tuzirikana ineza yawe,

duteraniye mu Ngoro yawe nyirizina.

Ak’izina ryawe, Mana yacu,

n’ibisingizo byawe byarasakaye kugera ku mpera z’isi.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 6,7-13

Nuko ahamagara ba bandi Cumi na babiri, abohereza babiri babiri mu butumwa, abaha n’ububasha kuri roho mbi. Abategeka kutagira icyo bajyana mu rugendo, kereka inkoni yonyine ; nta mugati, nta ruhago, nta biceri mu mukandara, keretse kwambara inkweto z’urugendo. Ati «Ariko ntimwambare amakanzu abiri.» Yungamo ati «Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungugu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja.» Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana. Birukana roho mbi nyinshi, kandi basiga abarwayi benshi amavuta, barabakiza.

Publié le