Amasomo yo ku wa Kane – Icya 5 gisanzwe

Intangiriro 2, 18-25

Mu ntangiriro, Uhoraho Imana aravuga ati «Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye.» Uhoraho Imana abumba mu gitaka inyamaswa zose zo mu ishyamba, n’inyoni zose zo mu kirere, azizanira Muntu ngo arebe uko Muntu azita amazina, maze ikinyabuzima cyose kigire izina cyiswe na we. Muntu yita amazina ibitungwa byose, n’inyoni zose zo mu kirere, n’inyamaswa zose zo mu ishyamba. Ariko Muntu ntiyabonamo umufasha bakwiranye. Nuko Uhoraho Imana atera Muntu gusinzira ibitotsi bikomeye, arasinzira ; afata rumwe mu mbavu ze maze asubiranya umubiri. Urwo rubavu Uhoraho Imana avanye mu mugabo, akoramo umugore, umugore amushyira umugabo. Umugabo ariyamira avuga ati:

« Noneho dore igufwa ryo mu magufwa yanjye,

n’umubiri uvuye mu mubiri wanjye;

uyu azitwa umugore,

kuko mu mugabo ariho avuye.»

Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe. Bombi bari bambaye ubusa, ari umugabo ari n’umugore we, ariko ntibyari bibateye isoni.

Zaburi ya 127(128),1-2, 4-5bc

R/ Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho

 

Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,

agakurikira inzira ze!

Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe,

uzahirwe kandi byose bigutunganire.

 

Nguko uko ahabwa umugisha,

Umuntu utinya Uhoraho.

Uzagirire amahirwe muri Yeruzalemu,

Iminsi yose y’ubugingo bwawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 7,24-30

Muri icyo gihe, Yezu ajya mu gihugu cya Tiri. Nuko yinjira mu nzu adashaka ko hagira ubimenya, ariko ntiyashobora kuhaguma bitamenyekanye. Ako kanya, umugore wari ufite umwana w’umukobwa wahanzweho na roho mbi yumvise bamuvuga, araza amupfukama imbere. Uwo mugore yari umunyamahanga, kavukire k’i Fenisiya ho muri Siriya, nuko amusaba kwirukana iyo roho mbi yari mu mukobwa we. Yezu aramubwira ati «Reka abana babanze bahage, kuko bidakwiye gufata umugati w’ abana ngo bawujugunyire ibibwana.» Umugore aramusubiza ati «Ni koko, Nyagasani! Ariko n’ibibwana birya utuvungukira abana bataye munsi y’ameza. » Aramubwira rero ati « Ngiriye iryo jambo uvuze, ngaho genda, roho mbi ivuye mu mukobwa wawe.» Uwo mugore arataha, asanga umwana arambaraye ku buriri, koko roho mbi yamuvuyemo.

Publié le