Amasomo yo ku wa Kane, Icya 8 gisanzwe

Isomo rya 1: Mwene Siraki 42, 15-25

Reka mbibutse ibikorwa by’Uhoraho, ibyo nabonye mbibatekereteze. Ijambo ry’Uhoraho ni ryo ibiriho byose bikesha kubaho. Izuba riramurika rikareba ibintu byose, n’ibikorwa by’Uhoraho byuzuye ikuzo rye. Ndetse n’intungane nta bwo zahawe kwamamaza ibitangaza bye byose, bya bindi Uhoraho Umushoborabyose yagennye, kugira ngo isi n’ijuru biganze mu ikuzo rye. Acengera inyenga n’imitima, akamenya imigambi yayo yihishe, kuko Umusumbabyose afite ubumenyi bwose, ahanze amaso ibimenyetso bigenga ibihe. Ni we utangaza ibyahise n’ibizaza, akanahishura ibyahishwe. Nta gitekerezo cy’umuntu kimucaho, nta n’ijambo na rimwe rimwihisha. Ibiriho byose yabitunganyishije ubuhanga butangaje, kuko nta ntangiriro agira, habe n’iherezo; nta cyo yigeze yiyongeraho, nta n’icyo yagabanutseho, nta mujyanama yigeze akenera. Mbega ukuntu ibikorwa bye byose biteye ubwuzu! Agace kabyo umuntu areba kangana n’igishashi cy’umuriro. Ibyo byose biriho kandi, bizahoraho iteka ryose, bifite icyo byagenewe kandi bikumvira Uwabiremye. Ibintu byose bigenda ari bibiri bibiri, kimwe giteganye n’ikindi; nta cyo yaremye kituzuye, kandi kimwe gishyigikiye ikindi! Ese ni nde uzahaga kureba ikuzo rye?

Zaburi ya 32 (33), 2-3,4-5, 6-7, 8-9

R/ Ijuru ryaremwe n’ijambo ry’Uhoraho

Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,

Munamucurangire inanga y’imirya cumi.

Nimumuririmbire indirimbo nshya,

mumucurangire binoze muranguruye amajwi!

 

Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

 

Ijuru ryaremwe n’ijambo ry’Uhoraho,

Umwuka we uhanga ingabo zaryo zose.

Amazi y’ibiyaga ayagomerera hamwe,

inyanja azikoranyiriza mu bigega.

 

Isi yose nitinye Uhoraho,

abayituye bose bamugirire ubwoba.

Kuko ibyo avuze byose biraba,

yategeka, byose bikabaho.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10, 46-52

Muri icyo gihe, Yezu n’abigishwa be bagera i Yeriko igihe agisohoka muri Yeriko ari kurnwe n’abigishwa be n’imbaga y’abantu benshi, umuntu w’impumyi witwaga Baritimeyo mwene Timeyo, akaba yari yicaye iruhande rw’inzira asabiriza. Yumvise ko ari Yezu w’i Nazareti, atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!» Benshi baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!» Yezu arahagarara, aravuga ati «Nimumuhamagare.» Bahamagara iyo mpumyi, barayibwira bati «Humura, haguruka dore araguhamagaye.» Ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu asanga Yezu. Yezu aramubaza ati «Urashaka ko ngukorera iki ?» Impumyi iramusubiza iti «Mwigisha, mpa kubona!» Yezu aramubwira ati «Genda, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya arahumuka maze akurikira Yezu.

Publié le