Amasomo yo ku wa kane, Icya 9 gisanzwe

Isomo rya 1: Tobi 6,10-11.7,1.9-16..8,4-9a

Nuko bamaze kugera mu Bumedi, bari hafi ya Ekibatani, ni bwo Rafayeli abwiye uwo musore, ati «Tobi, muvandimwe!» Undi arasubiza ati «Karame.» Umumalayika akomeza, agira ati «Iri joro turacumbika kwa Raguweli. Uwo muntu ni mwene wanyu, kandi afite n’umukobwa witwa Sara. Nuko bageze i Ekibatani, Tobi aravuga ati «Azariyasi, muvandimwe, hita unjyana kwa Raguweli, mwene wacu.» Umumalayika amujyanayo, bamusanga yicaye ku irembo, baba ari bo babanza kumuramutsa. Raguweli na we arabasubiza ati «Nimunezerwe, bavandimwe, muje mwisanga!» Hanyuma abajyana iwe. Bamaze gukaraba no kwiyuhagira, bajya ku meza. Nuko Tobi abwira Rafayeli ati «Azariyasi, muvandimwe wanjye, wambwiriye Raguweli, akanshyingira Sara, umuvandimwe wanjye.» Raguweli arabyumva maze abwira uwo musore, ati «Irire, winywere maze urare neza, kuko ari nta wundi ufite uruhare kuri Sara, umukobwa wanjye, uretse wowe, muvandimwe. Ikindi kandi, nanjye ubwanjye nta burenganzira mfite bwo kugira undi namushyingira, kuko ari wowe mufitanye isano ya bugufi. Nyamara ariko, mwana wanjye, ngiye kukubwira ukuri kose. Sara namushyingiye abagabo barindwi bo mu bavandimwe bacu, ariko muri bo ugiye kuryamana na we agahita apfa muri iryo joro. None rero, mwana wanjye, wirire, winywere; naho ubundi Nyagasani azabe ari we ukwimenyera.» Ariko Tobi aramusubiza ati «Sinongera kugira icyo ndira hano cyangwa se ngo nkihanywere, utabanje kuntunganyiriza ibyo.» Raguweli na we aramusubiza ati «Ndamuguhaye. Uramweguriwe nk’uko iteka ryo mu gitabo cy’Amategeko ya Musa ribyemeza, kandi n’Ijuru ryarabigennye ko ari uwawe; ngaho mujyane, abe umuvandimwe wawe. Kuva ubu uri musaza we, na we abaye mushiki wawe; guhera uyu munsi, abaye uwawe ubuziraherezo. Nyagasani Nyir’ijuru nabarinde muri iri joro, maze byose bibagendekere neza, mwana wanjye; kandi abasesekarize impuhwe n’amahoro ye.»

Nuko Raguweli ahamagara Sara, umukobwa we, maze araza aramwegera. Amufata akaboko, amushyikiriza Tobi, avuga ati «Nguwo mujyane, kandi n’Amategeko hamwe n’iteka ryanditswe mu gitabo cya Musa biramukweguriye ngo akubere umugore. Ndamuguhaye, uzamujyane mugerane kwa so mutanatsitaye, kandi Imana Nyir’ijuru irabahe gutunga mutunganirwe, mugire amahoro!» Hanyuma ahamagara nyina wa Sara, amutegeka kumuzanira icyo yandikaho. Yandika amasezerano y’abashakanye, yemeza ko Sara amweguriye Tobi ngo amubere umugore, nk’uko iteka ryanditswe mu Mategeko ya Musa ribigena. Ibyo birangiye batangira kurya, baranywa.

Nuko Raguweli ahamagara Edina, umugore we, aramubwira ati «Mugenzi wanjye, tunganya cya cyumba kindi, maze ukijyanemo Sara.» Undi aragenda, asasa muri icyo cyumba nk’uko amaze kubibwirwa, maze akijyanamo umukobwa we.

Icyo gihe ababyeyi bari basohotse, basiga bakinze icyumba. Nuko Tobi ahaguruka ku buriri maze abwira Sara, ati «Muvandimwe, haguruka dusenge, dutakambire Nyagasani kugira ngo adusesekazeho impuhwe n’umukiro.» Sara arahaguruka, maze batangira gusenga no kwambaza, kugira ngo baronke umukiro. Nuko Tobi aratangira, aravuga ati «Uragasingizwa Mana y’abasokuruza, n’izina ryawe riragahora risingizwa ubu n’iteka ryose! Habwa impundu mu ijuru kandi n’ibyaremwe byose nibigusingize iteka! Ni wowe waremye Adamu, unamuremera Eva, umugore we, ngo amubere umufasha, amutere inkunga; kandi ni bo uwitwa muntu wese avukaho. Ni wowe wavuze uti ’Si byiza ko umugabo yaba wenyine, reka tumuremere umufasha umeze nka we.’ None ubu rero, uyu muvandimwe wanjye, simushatseho umugore kubera irari ry’umubiri, ahubwo mbigiranye umutima uzira uburyarya. Utugirire impuhwe ari we ari nanjye, maze tuzagerane mu zabukuru.» 8Bavugira icyarimwe bati «Amen! Amen!» Nuko bombi bararyama

Zaburi 127(128),1-2.3.4-5

Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,
agakurikira inzira ze!
Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe,
uzahirwe kandi byose bigutunganire.

Umugore wawe azamera nk’umuzabibu,
warumbukiye mu nzu yawe;
abana bawe bazamera nk’ingemwe z’imitini,
zikikije ameza yawe.

Nguko uko ahabwa umugisha,
umuntu utinya Uhoraho.
Uhoraho araguhere umugisha i Siyoni,
unagirire amahirwe muri Yeruzalemu,
iminsi yose y’ubugingo bwawe.

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 12,28-34

Umwe mu bigishamategeko wari wumvise bajya impaka, abonye ko Yezu abashubije neza, aramwegera aramubaza ati «Itegeko riruta ayandi ni irihe?» Yezu aramusubiza ati «Irya mbere ni iri ngiri: Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi: Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. Irya kabiri na ryo ngiri: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda . Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.» Uwo mwigishamategeko aramubwira ati «Ni koko, Mwigisha, uvuze ukuri ko Nyagasani ari umwe rukumbi, kandi nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine. Kandi kuyikunda n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n’amaturo byose.» Yezu yumvise ko amushubije neza, aramubwira ati «Nta bwo uri kure y’Ingoma y’Imana.» Nuko ntihagira utinyuka kongera kugira icyo amubaza.

Publié le