Isomo rya 1: Iyimukamisiri 19, 1-2.9-11.16-20
Mu kwezi kwa gatatu nyuma y’aho Abayisraheli baviriye mu Misiri, uwo munsi nyine bagera mu butayu bwa Sinayi. Bari bahagurutse i Refidimu, bataha mu butayu bwa Sinayi, nuko baca ingando muri ubwo butayu. Israheli ica ingando aho ngaho, hateganye n’umusozi. Uhoraho abwira Musa ati « Dore ngiye kugusanga ndi mu gicu kibuditse, kugira ngo imbaga ishobore kumva uko nzaba mvugana nawe, kandi nawe ubwawe bashobore kukwizera ubudatezuka.» Nuko Musa amenyesha Uhoraho igisubizo cy’imbaga. Uhoraho abwira Musa ati «Genda usange rubanda maze ubatunganye none n’ejo; bamese imyambaro yabo. Bazabe biteguye ku munsi wa gatatu, kuko ku munsi wa gatatu nyine ari bwo Uhoraho azamanukira ku musozi wa Sinayi imbaga yose ibyirebera.»
Ku munsi wa gatatu bugicya, inkuba zirahinda ; imirabyo irarabya, igicu kirabudika hejuru y’umusozi, n’ijwi ry’impanda rirororna cyane ; maze imbaga yose aho iri mu ngando iradagadwa. Musa asohora imbaga mu ngando ngo basanganire Imana, maze bahagarara munsi y’umusozi. Umusozi wa Sinayi wose wacucumukaga umwotsi, kuko Uhoraho yari yawumanukiyeho mu muriro; umwotsi wawo wacucumukaga nk’uw’itanura, n’umusozi wose ukanyeganyega bikomeye. Imyoromo y’impanda igenda irushaho gusakabaka : Musa yaravugaga, maze Imana ikamusubirisha imyoromo y’inkuba. Uhoraho rero amanukira ku musozi wa Sinayi, mu mpinga yawo, maze Uhoraho ahamagara Musa ngo aze mu mpinga y’umusozi; nuko Musa azamuka umusozi.
Indirimbo: Daniyeli 3, 52, 53, 54, 55a, 55b, 56
R/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !
Singizwa Nyagasani, Mana y’abasekuruza bacu :
R/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !
Nihasingizwe izina ryawe ritagatifu ryuje ikuzo:
R/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !
Singirizwa mu Ngoro y’ikuzo ryawe ritagatifu:
R/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !
Singirizwa ku ntebe yawe y’ubwami:
R/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !
Singizwa, wowe umenya iby’ikuzimu :
R/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !
Singizwa wowe utetse ku bakerubimu:
R/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !
Singirizwa mu bushorishori bw’ijuru:
R/ Himbazwa kandi uratwe iteka ryose !
Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 13,10-17
Muri icyo gihe, abigishwa begera Yezu baramubaza bati «Igituma ubabwira mu migani ni iki ?» Arabasubiza ati «Mwebweho mwahawe kumenya amabanga y’Ingoma y’ijuru ; naho bo ntibabihawe. Kuko ufite byinshi ari we uzongererwa agakungahara; naho ufite bike, n’icyo yari afite bazakimwaka. Ni cyo kintera kubabwirira mu migani, kuko bareba ntibabone, batega amatwi ntibumve kandi ntibasobanukirwe. Bityo ubuhanuzi bwa Izayi bubuzurizwaho, ngo « Kumva muzumva, ariko ntimuzasobanukirwa ; kureba muzareba, ariko ntimuzabona. Kuko umutima w’uwo muryango unangiye, bipfutse amatwi bahunza n’amaso bagira ngo batabona, bagira ngo batumva, bagira ngo umutima wabo udasobanukirwa, bakisubiraho nkabakiza !’ Mwebweho, amaso yanyu arahirwa kuko abona, n’amatwi yanyu arahirwa kuko yumva. Ndababwira ukuri : abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, kumva ibyo mwumva ntibabyumva ! »