Isomo ryo mu ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi 3, 14-21
Bavandimwe, ngiyo impamvu itumye mpfukama imbere y’Imana Data, Yo icyitwa ububyeyi cyose gikomokaho, ari mu ijuru, ari no ku isi, ikaba na Nyir’ikuzo ryose, nkabasabira kugira ngo ibatere imbaraga ibigirishije Roho wayo, inakomeze umutima wa buri wese. Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda, maze hamwe n’abatagatifujwe bose, mushobore gusobanukirwa n’urukundo ruhebuje rwa Kristu, mumenye ubugari n’uburebure, ubujyejuru n’ubujyakuzimu byarwo. Ni bwo muzagera ku bumenyi busumba byose bw’urwo rukundo, maze musenderezwemo mutyo ubukungahare bw’Imana. Nyir’ububasha bwose, ugirira muri mwe ibyiza bisumba kure cyane ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira, naherwe ikuzo muri Kiliziya no muri Kristu Yezu, uko amasekuruza n’ibihe bigenda bisimburana iteka! Amen.
Zaburi ya 32(33), 1-2, 4-5, 11-12, 18-19
Ntungane, nimukomere amashyi Uhoraho!
Abantu b’umutima uboneye bakwiye kumusingiza.
Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,
munamucurangire inanga y’imirya cumi.
Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,
n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.
Akunda ubutungane n’ubutabera,
isi yuzuye ineza y’Uhoraho.
Nyamara umugambi w’Uhoraho ugumaho iteka ryose,
n’ibitekerezo by’umutima we bigahoraho,
uko ibihe bigenda biha ibindi.
Hahirwa ihanga Uhoraho abereye Imana,
hahirwa umuryango yitoreye ngo ube imbata ye!
Ahubwo ni Uhoraho uragira abamwubaha,
akita ku biringira impuhwe ze,
kugira ngo abakize urupfu,
anababesheho mu gihe cy’inzara.