Amasomo yo ku wa Kane, Icya 5 cya Pasika

Isomo rya 1: Ibyakozwe n Intumwa 15,7-21

Bamaze kujya impaka z’urudaca, Petero ni ko guhaguruka, arababwira ati «Bavandimwe, muzi ko kuva mu ntangiriro Imana yantoranyije muri mwe, kugira ngo namamaze Inkuru Nziza mu banyamahanga, maze na bo baremera. 8Ndetse n’Imana imenya imitima yabitangiye icyemezo, igihe ibahaye Roho Mutagatifu kimwe natwe. Ntiyabatandukanyije natwe, imitima yabo yayisukurishije ukwemera. None rero, ni kuki mushaka kugerageza Imana, mukorera abo bigishwa umutwaro abasekuruza bacu ndetse natwe ubwacu tutabashije kwikorera? Byongeye kandi, twemera ko twakijijwe n’ingabire ya Nyagasani Yezu kimwe na bo!»

Nuko ikoraniro ryose riratuza, maze batega amatwi Pawulo na Barinaba babatekererezaga ibimenyetso byose n’ibitangaza Imana yabakoresheje mu banyamahanga.

Barangije kuvuga, Yakobo afata ijambo agira ati «Bavandimwe, nimunyumve. Simewoni amaze kutwibutsa ukuntu kuva mu ntangiriro Imana yagendereye abanyamahanga, ikabatoranyamo umuryango uzubahiriza izina ryayo. Ibyo bikaba bihuje n’ibyavuzwe n’Abahanuzi, nk’uko byanditswe ngo

‘Nyuma y’ibyo nzagaruka,

nongere nubake inzu ya Dawudi yasenyutse.

Ahasenyutse nzahubaka bundi bushya, maze nyihagarike,

kugira ngo abarokotse bazashakashake Nyagasani,

kimwe n’amahanga yose izina ryanjye ryambarizwamo.

Uwo ni Nyagasani ubivuze, we urangiza imigambi ye isanzwe izwi kuva kera kose.’

Ni cyo gituma mbona ko badakwiye gutera imitima ihagaze abo mu mahanga bagarukira Imana. Ahubwo tubandikire gusa ngo birinde guhumanywa n’ibigirwamana n’ubukozi bw’ibibi, birinde kandi kurya inyamaswa zanizwe, n’amaraso. Naho Musa, kuva kera umugi wose awufitemo abigisha ibye, kuko kuri buri sabato babisomera mu masengero.»

Zaburi ya 95 (96), 1-2a, 2b-3, 10

R/Nimwamamaze mu mahanga yose ibitangaza by’Imana.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

isi yose niririmbire Uhoraho !

Nimuririmbire Uhoraho, musingize izina rye.

 

Uko bukeye mwogeze agakiza ke!

Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,

n’ibyiza bye mu miryango yose !

 

Nimuvuge mu mahanga muti « Uhoraho ni Umwami

Yashinze isi yose, ntihungabana;

imiryango yose ayicira urubanza rutabera.

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 15,9-11

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati «Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye. Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe. Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere.»

Publié le