Misa y’Amavuta Matagatifu
Isomo rya 1: Izayi 61, 1-3a. 6a.8b-9
Umwuka w’Uhoraho urantwikiriye, kuko Uhoraho yantoye akansiga amavuta; yanyohereje gushyira abakene inkuru nziza, komora abafite umutima wamenaguritse, gutangariza imbohe ko zibohowe, n’abapfukiranwaga ko bafunguwe, kwamamaza umwaka w’impuhwe z’Uhoraho, umunsi w’ukwihorera kw’Imana yacu, guhumuriza abari mu cyunamo bose, kwambika ikamba abashavuye b’i Siyoni. Bazambikwa ikamba mu kigwi cy’ivu, umwambaro w’umurimbo mu cyimbo cy’ibigunira, basigwe amavuta y’ibyishimo mu mwanya w’umubabaro. Naho mwebwe muzitwa «abaherezabitambo b’Uhoraho», bazabite «abagaragu b’Imana yacu». Nzabaha igihembo cyanyu nta buryarya, nzagirane namwe Isezerano rizahoraho iteka. Ababakomokaho bazamenyekana mu mahanga, urubyaro rwanyu rwamamare mu miryango; abazarubona bose bazamenyereho ko ari urubyaro Uhoraho yahaye umugisha.
Zaburi ya 88 (89), 20a. 21,22.25, 27.29
R/ Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’Isezerano rihoraho.
Kera wavuganiye n’abayoboke bawe mu ibonekerwa,
maze uravuga uti «Nasanze Dawudi yambera umugaragu,
maze musiga amavuta yanjye matagatifu.
«Ikiganza cyanjye kizamuramira,
n’ukuboko kwanjye kuzamutize imbaraga!
Ubudahemuka bwanjye n’impuhwe zanjye bizahorana na we,
maze azegure umutwe kubera izina ryanjye.
«We azanyiyambaza agira ati ‘Uri Data,
uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza!’
Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo,
kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho.»
Isomo rya 2: Ibyahishuwe 1, 5-8
Bavandimwe, nimugire ineza n’amahoro bituruka kuri Yezu Kristu, umuhamya w’indahemuka, umuvukambere mu bapfuye n’umugenga w’abami bo ku isi. Koko Kristu aradukunda; yadukijije ibyaha akoresheje amaraso ye, maze atugira ihanga rya cyami n’abaherezabitambo, kugira ngo dukorere Imana Se. Naharirwe rero ikuzo n’ububasha, uko ibihe bihora bisimburana iteka! Amen! Nguyu araje rwagati mu bicu, maze icyitwa ijisho cyose kizamubone, ndetse n’abamuhinguranyije: imiryango yose y’isi izajya mu cyunamo ku mpamvu ye. Ni byo koko! Amen! Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n’Iherezo, – uwo ni Nyagasani Imana ubivuga – Uriho, Uwahozeho kandi Ugiye kuza, Umushoborabyose.
Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4, 16-21
Muri icyo gihe, Yezu ajya i Nazareti aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye, yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu. Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura, abona ahanditse ngo
«Roho wa Nyagasani arantwikiriye,
Kuko yantoye akansiga amavuta,
agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene,
ntangarize imbohe ko zibohowe,
n’impumyi ko zihumutse,
n’abapfukiranwaga ko babohowe,
kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani.»
Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza maze aricara; mu isengero bose bari bamuhanze amaso. Nuko atangira kubabwira ati «Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi.»
Misa ya nimugoroba: Urwibutso rw’isangira rya nyuma rwa Nyagasani
Isomo rya 1: Iyimukamisiri 12, 1-8. 11-14
Muri iyo minsi, Uhoraho abwira Musa na Aroni bari mu gihugu cya Misiri ati «Uku kwezi kuzababere intangiriro y’amezi, kuzabe ukwa mbere mu mezi y’umwaka wanyu. Nimubwire imbaga yose y’Abayisraheli muti ‘Ku munsi wa cumi w’uku kwezi muzafate itungo rimwe muri buri muryango, itungo muri buri rugo. Niba urugo rurimo abantu bake kuri iryo tungo, bazarifatanye n’umuturanyi ubari hafi cyane, baringanize n’umubare w’abantu. Muzahitemo iryo tungo mukurikije icyo buri muntu ashobora kurya. Iryo tungo rizabe ridafite inenge, kandi ari isekurume imaze umwaka umwe. ‘Muzaritoranye mu bana b’intama cyangwa mu bana b’ihene. Muzarigumane kugeza ku munsi wa cumi n’ine w’uku kwezi, maze ikoraniro ryose ry’imbaga y’Abayisraheli bazaribage mu mugoroba w’akabwibwi. Bazende ku maraso y’iryo tungo bayasige ku nkomanizo z’imiryango, no ku mitambiko y’ inzugi z’amazu bazaririramo. Bazarye inyama zaryo muri iryo joro. Bazazirye zokeje, bazirishe imigati idasembuye n’imboga zisharira. Iryo tungo muzarirya mutya: muzabe mukenyeje umukoba, mwambaye inkweto mu birenge, mufite inkoni mu ntoki; kandi muzarye mugira bwangu kuko ari Pasika y’Uhoraho. Muri iryo joro nzambukiranya igihugu cya Misiri, maze nice icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, guhera ku bantu kugeza ku nyamaswa, kandi n’ibigirwamana bya Misiri byose mbicire imanza. Ni jye Uhoraho! Amaraso azababera ikimenyetso ku mazu muzaba murimo. Nzabona amaraso maze mbahiteho, mwoye kuzarimburwa igihe nzaba ndiho noreka igihugu cya Misiri. Uwo munsi uzababere urwibutso; buri mwaka muzajye mukora urugendo rwo kujya gusingiza Uhoraho. Muzajye muhimbaza uwo munsi uko ibihe bigenda bisimburana. Ngiryo itegeko ridakuka mbahaye.’»
Zaburi ya 115 (116b), 12-13, 15-16a.c, 17-18
R/ Haragasingizwa inkongoro n’umugati, bibeshaho umuryango wawe.
Ibyiza byose Uhoraho yangiriye,
rwose nzabimwitura nte?
Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.
Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be!
None rero Uhoraho, wagiriye ko ndi umugaragu wawe,
Maze umbohora ku ngoyi!
Nzagutura igitambo cy’ishimwe,
kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho.
Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho,
imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose.
Isomo rya 2: 1 Abanyakorinti 11,23-26
Bavandimwe, jyewe rero dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho: Nyagasani Yezu araye ari butangwe yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura avuga ati «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.» Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo avuga ati «Iyi ni inkongoro y’Isezerano Rishya rishingiye ku maraso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho bibe urwibutso rwanjye.» Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani kugeza igihe azazira.
Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 13,1-15
Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga Se, uko yagakunze abe bari m unsi, abakunda byimazeyo. Nuko nimugoroba igihe bafunguraga, Sekibi akaba yashyize mu mutima wa Yuda mwene Simoni Isikariyoti igitekerezo cyo kumugambanira, Yezu azirikanye ko Se yamweguriye byose, ko yaturutse ku Mana kandi akaba ari Yo asanga, ni ko guhaguruka ava ku meza. Yikuramo umwitero we, afata igitambaro aragikindikiza. Nuko asuka amazi ku ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be, akajya abihanaguza igitambaro yari akindikije.
Aza kugera imbere ya Simoni Petero, maze Petero aramubwira ati «Nyagasani, abe ari wowe unyoza ibirenge?» Yezu aramusubiza ati «Ibyo nkora ubu ntiwabimenya, ariko uzabimenya hanyuma.» Petero aramubwira ati «Ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.» Yezu aramusubiza ati «Ndamutse ntakogeje, ntuzagira umugabane hamwe nanjye.» Petero aramusubiza ati «Nyagasani, noneho si ibirenge gusa, dore n’amaboko ndetse n’umutwe!» Yezu aramusubiza ati «Uwiyuhagiye nta kindi aba ashigaje kitari ukoga ibirenge, kuko aba yisukuye wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.» Yari azi neza uri bumugambanire, bituma avuga ati «Mwese ntimusukuye.»
Amaze kuboza ibirenge no gusubizamo umwitero we, asubira ku meza arababwira ati «Aho mwumvise ibyo maze kubagirira? Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza kuko ndi we. Ubwo rero mbogeje ibirenge kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge bwanyu. Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu.»