Amasomo yo ku wa Kane – Nyuma y’Ukwigaragaza

Isomo rya 1: 1 Yohani 4, 19-21 ; 5, 1-4

Nkoramutima zanjye, twebweho tujye dukundana, kuko Imana yadukunze mbere. Niba umuntu avuze ati «Nkunda Imana», ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona. Dore rero itegeko Kristu yaduhaye: ukunda Imana, akunde n’umuvandimwe we. Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’lmana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo.Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda lmana kandi tugakurikiza amategeko yayo. Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye, kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu.

Zaburi ya 71 (72),1-2, 14.15bc, 17
R/ Nimuze mwese muramye Imana yanyu!

Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe;
acire umuryango wawe imanza ziboneye,
kandi arengere n’ingorwa zawe.

Azabakiza ububisha n’agahato,
Kuko we abona amagara yabo afite agaciro.
Bazamusabire ubudahwema,
bamwifurize umugisha iminsi yose.

Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,
ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba
Imiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,
amahanga yose amwite umunyahirwe.

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 4,14-22

Nuko Yezu asubira mu Galileya yuzuye ububasha bwa Roho Mutagatifu, aba ikirangirire mu gihugu cyose. Yigishirizaga mu masengero yabo, maze bose bakamushima. Nuko Yezu ajya i Nazareti, aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye, yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu. Bamuhereza igitabo cy’umuhanuzi Izayi, arakibumbura, abona ahanditse ngo

«Roho wa Nyagasani arantwikiriye,

kuko yantoye akansiga amavuta,

agira ngo ngeze Inkuru Nziza

ku bakene,

ntangarize imbohe ko zibohowe,

n’impumyi ko zihumutse,

n’abapfukiranwaga ko babohowe,

kandi namamaze umwaka

w’impuhwe za Nyagasani.»

Yezu abumba igitabo, agisubiza umuhereza, maze aricara; mu isengero bose bari bamuhanze amaso. Nuko atangira kubabwira ati «Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi.» Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga.

Publié le